Itangazo ryo kwiyandikisha ku bifuza kwiga mu ishuri rya Ntare Louisenlund School riherereye mu Karere ka Bugesera kuri buruse ya Minisiteri y’Uburezi
Mbese umwana wawe yaba afite inzozi zo kuzaba inzobere mu by’Ubwubatsi,
Ubuganga cyangwa mu Bushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga?
Ishuri Ntare Louisenlund School” rikuzaniye gahunda yo kwigisha amasomo y’Ubumenyi n’lkoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere k’Afurika
y’lburasirazuba. Ni amasomo azajya atangwa hifashishijwe Integanyanyigisho ya “Plus-STEM” iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho bityo bikabafasha kuzavamo abashakashatsi n’abajyanama
biteguye guhangana n’ibibazo by’ikinyejana cya makumyabiri na rimwe.
Murahishiwe muri uku kwezi kwa Nzeri 2024 aho abanyeshuri 240 bafite impano zidasanzwe mu masomo y’ Imibare, Ubumenyi n’ Ikoranabuhanga (STEM) bazaba batsinze neza kurusha abandi mu bizami bisoza icyiciro cy’amashuri abanza bazahabwa amahirwe yo gupiganira umwanya wo kwiga muri “Ntare Louisenlund School” mu mwaka w’amashuri utaha.
Imiterere ya buruse
Ministeri y’Uburezi izatanga buruse ku banyeshuri 80 b’Abanyarwanda bazaba
bemerewe kwiga muri “Ntare Louisenlund School” guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024 mu mwaka wa 7 cyangwa “Grade 7 (bihwanye n’umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye).
Umwana uzahabwa buruse azakomeza kuyihabwa kugeza arangije amasomo muri iri shuri mu gihe cyose azaba yakomeje kugira amanota amwemerera kwimuka.
Gutoranya abujuje ibisabwa
Abanyeshuri 240 bazatoranywa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku manota bazabona mu mu bizami bisoza icyiciro cy’amashuri abanza (P6) mu masomo y’imibare n’ubumenyi.
Abanyeshuri bazaba batoranyijwe mu cyiciro cya mbere bazanyura mu irushanwa ry’iminsi ibiri rizaba hagati y’amatariki 7-18 Nzeri 2024.
Muri iki cyiciro cya kabiri cy’irushanwa abanyeshuri bazitabira ibikorwa
bizagaragaza niba koko bakwiye guhabwa buruse yo kwiga muri iri shuri. Hanyuma abazaba batsinze bazahita bahabwa ubutumire bwo gutangira kwiga guhera tariki 23 Nzeri 2024.
Abakandida bose bujuje ibisabwa bazahabwa ubutumire bwo gupiganira izi buruse nyuma yo gutangazwa kw’ amanota y’ibizami bisoza amashuri abanza. Kugira ngo umunyeshuri abone umwanya muri iri shuri arasabwa kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo azahabwe buruse. Hanyuma amanota y’ibizami bisoza amashuri abanza,
abiyandikishije bazaza muri 240 ba mbere mu gihugu nibo bazahabwa amahirwe yo gupiganira buruse.
Kwiyandikisha birakorwa hifashishijwe umurongo (link) uri hasi
kugirango tuzabashe kukumenyesha vuba na bwangu niba wemewe kuza mu
ipiganwa.
Ibisabwa ku bifuza guhabwa buruse
Usaba guhabwa buruse arasabwa kuba yujuje ibi bikurikira:
• Kuba ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda
• Kuba warakoze ibizami bisoza amashuri abanza mu Rwanda
• Kuba ufite amanota meza mu bumenyi, imibare, n’icyongereza
• Kuba wifuza gukomeza kwiga mu masomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga,
ubugenge, nimibare (STEM)
lcyitonderwa
Abazaba batoranyijwe nyuma y’amajonjora ku basabye kwiga muri “Ntare Louisenlund School” i Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyeshwa mu ntangiriro y’ ukwezi kwa Nzeri 2024. Buri munyeshuri bireba agomba kuba yiteguye gukora ingendo za hato na hato mu bikorwa by’amapiganwa azajya atumirwamo.
Waba ubyifuza kandi wujuje ibisabwa?
Iyandikishe unyuze aha: https://ntarelouisenlundschool.openapply.com/ Kanda kuri “Application Options” hanyuma uhitemo “Plus-STEM Scholarship Application “. Hanyuma wuzuze inyandiko isaba uko yakabaye hanyuma tuzaba twiteguye kukwakira mu gihe tugitegereje amanota yawe y’ibizami bisoza amashuri abanza ngo winjire mu ipiganwa.
Ifishi yo kwiyandikisha yirebe unyuze hano https://t.co/9sHkli6EZo