Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Abanyarwanda 4 batewe n’itsinda ry’Abakongomani 6 bari bitwaje intwaro gakondo ribambura utwabo

Abanyarwanda bane barimo bakora akazi ko kuroba isambaza mu kiyaga cya Kivu batewe n’itsinda ry’Abakongomani batandatu, ribambura telefone zigezweho ebyiri na Moteri itwara ubwato.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2024, bibera mu Mudugudu wa Bugarura, Akagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick yahamije iby’aya makuru.

Yagize ati: “Nibyo koko Abanyarwanda bane barimo abakora umurimo w’uburobyi bw’isambaza batewe n’abagizi ba nabi batandatu b’Abakongomani bitwaje intwaro gakondo, babambura Moteri itwara ubwato, telefone ebyiri zigezweho, itoroshi ndetse barabakomeretsa.”

Gitifu Muhizi yakomeje avuga ko abo baturage batabawe n’inzego zishinzwe umutekano ishami ryo mu mazi, bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu ndetse ko bose bamaze gusubira mu ngo zabo.

Abo baturage barobaga ngo bambuwe Moteri itwara ubwato yo mu bwoko bwa YAMAHA 15.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!