Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Umugabo bikekwa ko yamaze gukubita rasoro umugore we mu mutwe nawe agahita yiyahura

Umugabo witwa Nshimiyimana Nowa w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Karere ka Kamonyi, yakubise rasoro umugore we witwa Uwase Chantal w’imyaka 25 y’amavuko ahita yimanika mu mugozi.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 15 Kanama 2024, bibera mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru aturuka mu baturage batuye muri ako gace kabereyemo ayo mahano, bavuga ko batabaye bagasanga umugore atarashiramo umwuka, bakihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyagihamba kugira ngo abaganga baramire ubuzima bwe bwari mu kaga.

Bavuga ko bageze mu nzu bagasanga umugore aryamye hasi arimo ahirita, bareba mu kindi cyumba bakabona umugabo we amanitse mu mugozi yiyahuye, bakeka ko uyu mugabo akimara gukubita umugore we rasoro mu mutwe yaketse ko amwishe ahita yiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mpozenzi Providence, yahamije aya makuru avuga ko yahawe amakuru ko Nshimiyimana Nowa yakubise umugore we rasoro nawe agahita yimanika mu mugozi.

Gitifu Providence yavuze ko abaturage batabaye bagasanga atarashiramo umwuka, ahubwo bagasanga ahirita umugabo nawe amanitse mu mugozi yamaze gupfa.

Gitifu akomeza avuga ko uyu mugabo n’umugore we nta mwana bari bakabyaranye kuko bari bamaranye igihe gito, ndetse ngo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Ku bijyanye niba uyu muryango waba wari ufitanye amakimbirane, Gitifu yavuze ko ntabyo azi, avuga ko andi makuru ari buyamenye amaze kuganira n’abaturanyi b’uyu muryango.

Andi makuru avuga ko intandaro y’aya makimbirane ishobora kuba ituruka ku ifuhe ry’umugabo, wafuhiraga umugore we. Kuko ngo yakoraga akazi ko kunyonga i Muhanga, ubwo yabaga yakagiyemo, ngo yakekaga ko umugore we nawe ahita agenda.

Intyoza dukesha iyi nkuru bavuga ko ubwo batangazaga iyi nkuru, inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB zarimo zerekeza aho aya mahano yabereye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!