Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi yatangaje ko yishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, yiyemeza ko igihugu cye kitazigera kibura mu biganiro bizajya bitegurirwa i Luanda muri Angola.
Ku wa Mbere taliki 12 Kanama 2024, Perezida Tshisekedi yakiriye Perezida wa Angola João Lourenço, umuhuza mu makimbirane hagati ya Congo n’u Rwanda, amwakirira mu Murwa Mukuru wa RD Congo i Kinshasa.
Perezida João Lourenço yageze i Kinshasa akubutse i Kigali, aho ku Cyumweru taliki 11 Kanama 2024, yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida João Lourenço mbere yo kuva i Kigali yabanje kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RD Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yabwiye itangazamakuru ko Perezida Lourenço na Tshisekedi bishimiye kuba Ingabo za Congo na M23 ziri kubahiriza agahenge, katangajwe n’abakuru ba Dipolomasi y’u Rwanda n’iya Congo mu nama yabereye i Luanda ku wa 30 Nyakanga 2024.
Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko kuva taliki 04 Kanama uyu mwaka, banashimangira umuhate wabo mu guharanira ko kubahirizwa n’impande zombi nk’uko byemeranyijwe.”
Perezida Lourenço na Tshisekedi basabye ko hakomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Minisitiri Thérèse Kayikwamba, yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gahunda y’ibiganiro bya Luanda bigamije guhosha umwuka mubi w’intambara yo mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Yagize ati: “Perezida Tshisekedi yagaragaje ko yiteguye kuzajya yitabira ibiganiro bizajya bitegurirwa i Luanda, ku buhuza bwa Perezida wa Angola, João Lourenço.”