Home AMAKURU Gicumbi: RIB yafunze abantu umunani bakekwaho gukubita uwibye ibitoki bikamuviramo urupfu
AMAKURU

Gicumbi: RIB yafunze abantu umunani bakekwaho gukubita uwibye ibitoki bikamuviramo urupfu

Mu Karere ka Gicumbi abantu umunani batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho gukubita umuntu wari wibye ibitoki bibiri akabura ubwishyu bwo gusubiza nyirabyo nyuma bikamuviramo urupfu.

Bivugwa ko umugabo witwa Nshimamaharo Emmanuel w’imyaka 38 y’amavuko yakubiswe n’abaturage yari yibye ibitoki by’uwitwa Nzabandora Damien w’imyaka 39 y’amavuko nyamara yari yemeye kubyishyura.

Uyu mugabo nyuma yo gukubitwa yaje kurembywa n’inkoni biza no kumuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yakubiswe ku wa 10 Kanama uyu mwaka, akubitirwa mu Murenge wa Rwamiko mu Kagari ka Kigabiro ho mu Mudugudu wa Kabira.

Bivugwa ko igitoki kimwe yari yamaze kukigeza mu rugo iwe ikindi bagisanga aho yari yagihishe mu murima.

SP Mwiseneza Jean Bosco, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yahamije iby’aya makuru, aboneraho no guha ubutumwa abaturage bwo kutihanira, ashimangira ko mu gihe abaturage babonye umuntu wakosheje bagomba kwegera inzego z’ubuyobozi zikabikemura.

Yagize ati: “Uwitwa Nshimamaharo Emmanuel w’imyaka 38 y’amavuko yasanzwe ku ibaraza ry’inzu ye yapfuye afite ibikomere byinshi ku mubiri bikekwa ko byaba byaturutse ku nkoni yakubiswe ku wa 10 Kanama 2024 n’abantu bamufashe bamukekaho kwiba ibitoki bibiri mu rutoki rw’uwitwa Nzabandora Damien w’imyaka 39 y’amavuko.”

SP Mwiseneza yakomeje agira ati: “Abantu umunani bakekwaho gukubita nyakwigendera bikamuviramo urupfu barafashwe bashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Bukure hatangiye gukorwa iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!