Home International EU yitandukanyije na Congo iherutse gukatira igihano cy’urupfu abarimo Corneille Nangaa
International

EU yitandukanyije na Congo iherutse gukatira igihano cy’urupfu abarimo Corneille Nangaa

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wamaganye igihano cy’urupfu Ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buherutse gukatira bamwe mu bayobozi bakuru babarizwa mu Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), iri huriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare ribarizwamo umutwe wa M23.

Ubutabera bwa gisirikare bwa RD Congo, bwakatiye igihano cy’urupfu abantu 26 barimo abayobozi bakuru ba AFC/M23 ku wa Kane taliki 08 Kanama 2024 nyuma yo kubashinja ibyaha by’intambara n’ubugambanyi.

Abakatiwe iki gihano cy’urupfu barimo; Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Gen Sultan Makenga, Gen Byamungu, Lt. Corneille Willy Ngoma n’abandi.

Ku wa Gatanu taliki 09 Kanama uyu mwaka, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washyize hanze itangazo rivuga ko ari ngombwa kwemeza uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye no kubahiriza uburenganzira bw’abaregwa, hagendewe ku nshingano mpuzamahanga z’amategeko Congo yemeye gukurikiza.

Mu itangazo EU yagize iti: “Ibihe byose igihano cy’urupfu ntikijyanye n’uburenganzira bwo kubaho, ikindi iki gihano ubwacyo ni ubugome, ntikirimo ubumuntu kandi gitesha agaciro. Cyerekana gutesha agaciro ikiremwamuntu, giheza ibikorwa bya muntu, ntigihagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi gituma ubutabera butubahirizwa uko bikwiye.”

EU yagaragaje ko ifite impungenge za bariya bantu 26 bakatiwe igihano cy’urupfu, kuko ngo mu minsi iri mbere bashobora kuzicwa.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

International

Mozambique: RDF yatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe...

International

Gaza: Israeli yishe abana 200 mu minsi 3

Mu gihe impande zihanganye muri Gaza zari zatangaje agahenge, Ministeri y’Ubuzima muri...

AMAKURUInternational

U Burundi bwongeye kohereza ingabo muri DRC

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi...

International

RDC: Abanyekongo basabwe gukusanyiriza amaturo Wazalendo

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukusanyiriza...

Don`t copy text!