Mu Karere ka Gicumbi inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo witwa Muhirwa uri mu kigero cy’imyaka 37 ukekwaho gutera icyuma uwitwa Ahorwabaye Emmanuel w’imyaka 53 y’amavuko, bivugwa ko yakimuteye ubwo aba bombi barwanaga.
Bivugwa ko Muhirwa yegereye Ahorwabaye akamubwira ko ajya aryamana n’umugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse ko n’abandi bagabo bajya baryamana.
Ahorwabaye ngo akimara kumva ibi yararakaye cyane, kwihanganira ibyo yumvise biramunanira ahita yadukira Muhirwa bararwana rubura gica.
Mu gihe bari muri iyo mirwano yacaga ibintu, Muhirwa yahise atera icyuma mu nda Ahorwabaye, ava amaraso menshi mu nda, abaturage bari aho hafi bagerageza kumugeza kwa muganga ariko ntibyagira icyo bitanga kuko byarangiye yitabye Imana.
SP Mwiseneza Jean Bosco, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yahamije iby’aya makuru.
Yagize ati: “Mu Isantere y’ubucuruzi ya Rwambona bikekwa ko uwitwa Muhirwa yatonganye n’uwitwa Ahorwabaye Emmanuel w’imyaka 53 y’amavuko bapfa ko yamubwiye ko atereta umugore witwa Uwamariya Esperance ubana na Ahorwabaye mu buryo butemewe n’amategeko. Bivugwa ko barwanye maze amutera icyuma mu nda ahita yiruka.”
SP Mwiseneza yakomeje avuga ko Muhirwa yabonye ibyo amaze gukora ahita akizwa n’amaguru, ariko nyuma aza gufatwa n’inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage yahise ita muri yombi Muhirwa ukurikiranyweho ubwicanyi ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzajyaha (RIB), Sitasiyo ya Byumba ngo akorweho iperereza kuri ubu bwicanyi.”
Polisi yaboneyeho no guha ubutumwa abaturage, ibasaba kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye abantu bagiranye amakimbirane ashobora kuvamo urupfu, ndetse bakirinda umuco wo kurwana mu gihe bagiranye ibibazo, ahubwo mu gihe bashyamiranye bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
Mu gihe RIB yatangiye gukora iperereza, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.