Home AMAKURU Gatsibo: Umurambo bikekwa ko ari uw’umusirikare wasanzwe muri rigori
AMAKURU

Gatsibo: Umurambo bikekwa ko ari uw’umusirikare wasanzwe muri rigori

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore muri santere ya Kabarore hasanzwe umurambo w’uwitwaga Shema bikekwa ko yishwe n’abataramenyekana anizwe bakamurambika muri rigori.

Nyakwigendera bikekwa ko yari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bikekwa yishwe anizwe bakamurambika muri rigori, iruhande rwe bakaharambika umuti w’inka.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru batangaje ko muri aka gace hasanzwe habarizwa urugomo ndetse ngo si ubwa mbere hiciwe umuntu.

Umwe yagize ati: “Ikigaragara ni abantu bamwishe bamusesekamo n’umuti w’inka bamurambitse hejuru, ntabwo umuntu yakiyahura ngo acengere muri biriya bintu, ni abantu bamwishe.”

Undi yagize ati: “Iki kintu kiri kugaragara aha hantu n’abantu bigendera babategera mu mayira mbega ubwicanyi bwo bumeze nabi, barimo kuduhohotera.”

Arongera ati: “Nk’ubu hariya hakurya hari umugabo bafashe baramutemagura, baramukubita, uwo mugabo amaze igihe kirekire yivuriza i Kiziguro n’ubu yabuze ahantu abarega, barabafunga bakongera bakabafungura ntabwo babakatira bahita bagaruka.

Ababyeyi be n’ababanaga na nyakwigendera, bavuze ko yari yaturutse mu rugo ababwira ko asubiye mu kazi, gusa ngo batunguwe no kumva babwirwa ko yapfuye.

Ubwo BTN TV yakoraga iyi nkuru inzego za gisirikare zari zahageze zigiye gutwara umurambo wa nyakwigendera kugira ngo ujye gukorerwa isuzuma.

Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu baturage biganjemo abacuruzi b’utubari batangiye gukorwaho iperereza kugira hamenyekane intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera Shema.

Abaturage batuye muri akaga gace barasaba gukorerwa ubuvugizi hagakazwa umutekano muri ako gace kuko ngo nta mutekano uhari, bavuga ko bahohoterwa cyane.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!