Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUBarindwi barimo Gitifu w'Akagari bashinjwa kubeshyera umuturage ko yibye ihene bagiye kubibazwa

Barindwi barimo Gitifu w’Akagari bashinjwa kubeshyera umuturage ko yibye ihene bagiye kubibazwa

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) dosiye iregwamo abantu barindwi barimo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, babeshyeye umuturage ko yibye ihene.

Abo bayobozi bakekwaho kuba inyuma y’ibyo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa Kane taliki 01 Kanama 2024.

Abashinjwa barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, Rugigana Pacifiwue, Umuyobozi w’Umudugudu w’Uwaruraza, Ngiramahirwe Isaac, uwari ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu, Nzabahimana Gratien, babiri bari ba mutwarasibo ari bo Ngirinshuti Placide na Nikuze François n’umuturage witwa Nyandwi Edouard.

Abo bose bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo; itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kurega undi umubeshyera no guhohotera uwatanze amakuru.

Abo bantu bafunzwe bacuze umugambi wo kugambanira umuturage bamubeshyera ko yibye ihene, kugira ngo babone uko bamwikiza kuko yatangaga amakuru ku mikorere idahwitse bari bafite irimo gukingira ikibaba abantu bubaka mu kajagari, ibi byagaragajwe na RIB.

Icyo gihe bakoze inyandiko mpimbano igaragaza ko uwahohotewe yibye ihene. Iyo hene yari iy’umuturage ufunganywe na bo (yabeshye ko iyo hene ari iye kandi yaturutse kwa mudugudu).

Ibi byabaye ku wa wa 30 Nyakanga 2024, bibera mu Mudugudu w’Uwaruraza, mu Kagari ka Ngara, mu Murenge wa Bumbogo ho mu Karere ka Gasabo.

Mu gihe abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Bumbogo, dosiye yabo yohorejwe mu Bushinjacyaha ku wa Kabiri taliki 06 Kanama 2024.

Icyaha cy’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7. Guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoreha inyandiko mpimbano na byo bihanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugera kuri 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 3,000,000 na miliyoni 5,000,000.

Icyaha cyo gukibita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’umwaka n’ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1,000,000 ariko atarenze miliyoni 5,000,000.

Hari kandi icyaha cy’ihanwa ry’umuntu uhohotera uwatanze amakuru gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1,000,000 ariko atarenze miliyoni 2,000,000. Mu gihe kurega umuntu umubeshyera bishobora guhanishwa igifungo cy’amezi abiri ariko kitarenze atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300,000 ariko atarenze ibihumbi 500,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yaboneyeho no gukebura abayobozi bafite imyitwarire nk’iyo yo guhohotera abaturage, yibutsa ko mu mategeko nta hantu na hamwe hari igihano cyo gukubita cyangwa kwihanira.

Yagize ati: “Ntabwo bikwiye ko hari umuyobozi ukwiye kujya mu bikorwa nk’ibyo. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko uzabifatirwamo azashyikirizwa Ubutabera.”

RIB yaboneyeho no gushimira abaturage batanze amakuru ndetse bakagaragaza ko badashyigikiye imikorere mibi nk’iyo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!