Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Abapolisi batatu barashinjwa kwiba umwana w’uruhinja babanje gufunga nyina

Umugore witwa Mukeshimana Adélaide w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Ntara ya Karusi mu gihugu cy’u Burundi, ari gushinja abapolisi batatu barimo n’uwo babyaranye kumwiba umwana w’amezi icyenda, amezi atatu akaba yirenze atamuca iryera.

Uyu mubyeyi avuga ko ku wa 30 Mata uyu mwaka yahamagawe n’umupolisi babyaranye ngo amusake aho akorera, ahegeze ahita amufungira muri kasho ya Polisi iherereye muri Zone ya Buhiga amushinja ko yamuteye ku kazi.

Avuga ko bukeye bwaho ku wa 01 Gicurasi uyu mwaka abapolisikazi babiri bamusanze mu kasho bakamwaka umwana we, bavuga ko bagiye kumwoza no kumugaburira hanyuma bakamumugarurira.

Mukeshimana akomeza avuga ko kuva ubwo atigeze yongera kubona umwana we, yanabaza aho ari bakamwihorera. Nyuma y’ukwezi afunzwe yaje kurekurwa, dosiye yageze mu Bushinjacyaha ariko ntiyabona umwana we gusa icyo gihe umushinjacyaha yamwemereye ko agiye kumushakisha.

Radio Bonesha ivuga hari amakuru avuga ko uyu mwana ari kurererwa mu Mujyi w’Intara ya Karusi, gusa hari n’andi makuru avuga ko yaba ari kurererwa mu Mujyi wa Bujumbura.

Ubuyobozi bw’Ubushinjacyaha mu Ntara ya Karusi bwemeje ko iyo dosiye buyizi kandi ko umwana ari gushakishwa.

Imiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ikorera mu Ntara ya Karusi, yasabye ubuyobozi ko bwashyira imbaraga mu gushakisha uwo mwana, kugira ngo ashyikirizwe umubyeyi we mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umwana bwo kuba ari kumwe n’umubyeyi we.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU