Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyarugenge: Abana babiri bavukana barakekwaho kwica mugenzi wabo bamuteye icyuma

Mu Karere ka Nyarugenge abana babiri b’abahungu basanzwe ari abavandimwe barimo umwe w’imyaka 16 n’undi w’imyaka 12 y’amavuko, bateye icyuma mugenzi wabo  w’imyaka 15 y’amavuko ahita apfa.

Ibi byabaye mu masaha ya saa sita z’amanywa yo ku wa 05 Kanama 2024, bibera mu Mudugudu wa Muhoza mu Kagari ka Kivugiza ho mu Murenge wa Nyamirambo.

Amakuru avuga ko uru rupfu rwaturutse ku ntonganya zakuruwe na ‘Flash disk’ uyu mwana w’imyaka 16 y’amavuko yari yaratije bagenzi be.

Abaturage batanga amakuru ko umwana ukekwaho kuba inyuma y’uru rupfu, atari ubwa mbere afungiwe ibyaha.

Umwe mu baturage aganira na Radio/TV1, yagize ati: “Nyiri ubwite ukekwaho kuba yamwishe, yavugaga ko ari flash bapfuye, yari amaze nk’ibyumweru bibiri. Twaje ari utwana tubiri rero tumutera icyuma. Yari avuye mu kiraka aje mu kiruhuko.”

Undi nawe yagize ati: “Twaje dusanga byarangiye, ndababaza ese uriya mwana bamuteye icyuma ko atajya agira amahane, bamuteye icyuma kubera iki?”

Abaturage bakomeza bavuga ko aba bana bakekwaho gutera icyuma mugenzi wabo, basanzwe baba ku muhanda, ndetse ko n’umubyeyi wabo afunzwe.

Emma Claudine Ntirenganya, uvugira Umujyi wa Kigali, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangije iperereza.

Yagize ati: “Muri raporo twahawe ni uko bapfaga flash, bararwana, bamutera icyuma mu mutima. RIB irakomeza gukurikirana.”

Emma Claudine Ntirenganya akomeza agira ati: “RIB iri gukurikirana uko bimeze, amakuru atugeraho ni uko yabatwaye, RIB iraza gukomeza gukora akazi kayo.”

Amakuru avuga ko iyo flash bapfaga yari yarabuze, ariko umubyeyi wa nyakwigendera akemera kubaha ibihumbi 2000 RWF, ariko abakekwa bagashaka 4000 RWF ndetse uyu mubyeyi ngo yari yemeye kuzabaha ayasigaye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU