Sunday, January 26, 2025
spot_img

Latest Posts

Gahunda nzamurabushobozi ihangayikishije bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri kuko hari abatayubahiriza

Mu Karere ka Musanze bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bahangayikishijwe na bamwe mu babyeyi bagifite intege nke mu kohereza abana babo muri gahunda yiswe nzamurabushobozi yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.

I Musanze iyo ugeze mu mashuri yo muri buri kigo, usanga abarimu mu mashuri barimo basobanurira abana batari ku mubare munini amasomo muri buri shuri, bitavuze ko koko ari bake nk’uko bikwiye, ahubwo hari bamwe mu babyeyi badashaka kohereza abana babo ngo bige mu biruhuko.

Nizeyimana Emmanuel, umuyobozi wa GS Musanze ya mbere, iherereye mu Murenge wa Musanze, yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye kugeza ubu mu bana twagombaga gufasha muri gahunda nzamurabushobozi tubasobanurira cyane amwe mu masomo batsinzwe cyane ko bari munsi ya 50%, ariko kugeza ubu ubwitabire ni buke kugeza ubu igipimo kiri kuri 60% by’abagomba kwitabira.”

Akomeza agira ati: “Hari bamwe mu babashoye mu bucuruzi bw’ibisheke, abandi babiriza mu mirimo yo mu rugo, ikindi ni uko hari n’ababyukira kuri za televiziyo, nibazane abana bige kuko leta yabateguriye byose kuko n’amafunguro bayakura ku ishuri, ababyeyi batari bohereza abana ubu tugiye kubasura tubaganiriza kuri iyi ngingo.”

Bamwe mu babyeyi barimo uwitwa Hashakimana Eraste, bavuga ko gahunda nzamurabushobozi ari ingenzi bityo banenga ababyeyi bakinangiye mu kohereza abana ku ishuri.

Yagize ati: “Kubuza umwana gahunda ya nzamurabushobozi ni ikosa, nanjye ndi mu bayirwanyaga ariko mbona umwana wanjye nko mu mibare agenda asobanukirwa, turanenga abahaye ibishoro abana ngo bajye gucuruza ibisheke aho baretse bagasubira mu masomo.”

Umwe mu bana bahabwa aya masomo witwa Mutoni Alice wo ku Ishami rya Susa, riherereye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, avuga ko gahunda nzamurabushobozi ari ingirakamaro.

Yagize ati: “Ubu ni bwo ndi kwiga nkabifata neza niba ari uko twabaga turi mu ishuri yenda mwarimu ntambaze, ariko kubera ko arimo kumpozaho ijisho ndimo kubitsinda, indimi ni ho narimfite ikibazo cyane ariko ndabona bigenda, ndabwira abandi duturanye baze kwiga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Ishami ry’Uburezi buvuga ko kuva ku wa 01 Kanama 2024, ubwitabire bwari ku gipimo cya 90% ubu harimo gushakwa impamvu ubwitabire ari buke, ndetse harakirwa ubukangurambaga.

Gahunda nzamurabushobozi yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, igamije gufasha abana batabashije kwimuka, ngo bafashwe kuva ku rugero bariho bazamuke.

Nyuma yo kwiga abazatsinda ikizami kibateganyirijwe ku wa 30 Kanama 2024, bazimuka.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!