Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUZIMABugesera: Muri 13 bapimwe hari abasanganywe indwara y'ubushita bw'inkende

Bugesera: Muri 13 bapimwe hari abasanganywe indwara y’ubushita bw’inkende

Mu Karere ka Bugesera, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata bwatangaje ko buri kuvura abarwayi babiri barwaye indwara y’Ubushita bw’Inkende (Monkeypox) mu bantu cumi na batatu bakekwaho iyi ndwara.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr Sebajuri Jean Marie Vianney, yatangaje ko ku wa Mbere taliki 05 Kanama 2024, abarwaye indwara y’Ubushita bw’Inkende bari babiri barimo umwe urwariye mu Bitaro bya Nyamata n’undi urwariye mu Bitaro i Ntarama.

Dr Sebajuri yakomeje avuga ko mu minsi ishize mu bantu batanu bapimwe i Ntarama, bane basanzwe ari bazima, umuntu umwe asanganwa iyi ndwara ariko ngo gukurikiranwa.

Avuga ko kandi hari ibindi bisubizo bigitegerejwe bizagaragaza niba hari abandi barwayi banduye indwara y’Ubushita bw’Inkende.

Aho yagize ati: “Hari n’ibindi bisubizo umunani tugitegereje ngo tumenye icyo ibipimo byafashwe bigaragaza kandi baracyari mu kato.”

Dr Sebajuri akomeza agira ati: “Turi kugenda tugafasha abaturage kubasuzuma ku Bigo Nderabuzima kuko ikipe y’ibitaro yarabihuguriwe ndetse ihabwa ibikoresho byabugenewe byaturutse muri Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu kandi iminsi itarenze ibiri ibisubizo biba byabonetse.”

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yasabye abaturage kwirinda iyi ndwara kuko ihari kugira ngo bafate ingamba zo kutandura no kuyikwirakwiza mu bandi.

Yagize ati: “Icya mbere iyi ndwara irahari kandi abaturage turabasaba kugira isuku bakirinda kuramukanya bo guhoberana. Twifuza ko babimenya kare kugira ngo twirinde ko twarwaza abaturage benshi.”

Abarwaye indwara y’Ubushita bw’Inkende bari kuvurwa hakoreshejwe imiti yabugenewe nk’uko byatangajwe n’ubuyobizi bw’Ibitaro bya Nyamata.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!