Ubuyobozi bw’Akarere ka Gauteng, bwatangaje ko abagabo batatu bitwaje imipanga n’undi umwe witwaje imbunda bagabye igitero ku ishuri ry’ibanze riherereye muri aka karere, bashimuta abanyeshuri babiri ndetse bakanatera ubwoba abakozi b’iryo shuri.
Ibi byose byatangajwe binyujijwe mu mashusho yashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’aka Karere ka Gauteng.
Matome Chiloane, uyobora iri shuri, yanditse ubutumwa kuri aya mashusho, agira ati: “Aba bagizi ba nabi bagomba kuboneka.”
News 24 itangaza ko mu mashusho yafashwe hagaragayemo abagabo batatu barimo bafata abana barira, abandi bantu barimo bagerageza kubahagarika ariko bikaba iby’ubusa.
Muri aya mashusho hagaragaramo umugabo wari ufite umupanga mu ntoki, agenda ahutaza umuntu wese wageragezaga kumwegera.