Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAUmusore yakoze ubukwe nta mugeni kubera ko atishyuye ibihumbi 200 y'inkwano yari...

Umusore yakoze ubukwe nta mugeni kubera ko atishyuye ibihumbi 200 y’inkwano yari yasigayemo

Tanzania: Mu Ntara ya Kitavi mu gace kitwa Mpanda, umusore yatunguye abaturage ubwo yafataga icyemezo cyo gukora ubukwe nta mugeni uhari, nyuma biza kumenyekana ko impamvu ari uko yari yasigayemo amashilingi ibihumbi 200 by’inkwano muri miliyoni 1.2 yari yaciwe.

Uyu musore ngo yari yateguye ubukwe n’umugore we bari basanzwe babana ndetse bafitanye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko.

Uyu musore ngo igihe cy’ubukwe cyegereje yagiye kwa Sebukwe atanga miliyoni imwe muri miliyoni imwe n’ibihumbi maganabiri yari yaciwe.

Umunsi w’ubukwe waje kugera umusore atarishyura amashilingi ibihumbi maganabiri yari yasigayemo, ni uko ababyeyi b’umukobwa banga ko ashyingirwa.

Bivugwa ko kuko imyiteguro y’ubukwe yose yari yamaze kugera ku musozo, umusore yanzuye ko akora ubukwe nta mugeni uhari.

Bamwe mu bari batashye ubwo bukwe, babwiye itangazamakuru ko ababyeyi b’umukobwa ari bo banze ko umukobwa wabo ashyingirwa umusore atarishyura amafaranga y’inkwano yasigayemo.

Umwe yagize ati: “Nari muri komite itegura ubukwe, igihe cyarageze maze batubwira ko umukobwa atari buboneke, kubera ko hatarishyurwa ibihumbi 200 byasigaye ku nkwano, nyuma y’ibyo umusore yahisemo kuza gukora ubukwe nta mugeni kuko n’ubundi ubukwe bwari bwaramaze gutegurwa.”

Nyuma y’ibyo ntabwo byatangajwe niba uyu mugore wari usanzwe abana n’umugabo we azasubira ku mugabo, cyangwa niba yahisemo kwigumira iwabo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!