Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUSafari Nyubaha yarekuwe nyuma yo kurangiza igihano.

Safari Nyubaha yarekuwe nyuma yo kurangiza igihano.

Safari George wamamaye nka Safari Nyubaha kubera agatendo yakoze akaba umuturage wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi wigeze kugaragara mu mashusho aniga umukozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano DASSO, nyuma akaza gufungwa imyaka ibiri kuri ubu yarekuwe.

Amakuru Umurunga ukesha Rubanda ni uko Safari yarekuwe akaba yatashye iwe muri Karangazi nyuma yo gusoza igifungo k’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’urukiko rwa Nyagatare.

Muri 2021 nibwo Safari George
wagaragaye aniga DASSO yatawe muri yombi agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare tariki ya 7 Nzeri 2021.

Safari aniga DASSO.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Safari George akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi.

Icyo gihe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel, wafashe amashusho na DASSO warwanye n’umworozi Safari George,nabo bahagaritswe mu kazi.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo aba bombi bamenyeshejwe ibyemezo bafatiwe, ko bahagaritswe kubera gukoresha imbaraga zitari zikenewe, mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Leta.

Safari George aka Nyubaha ubu yarekuwe.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!