Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Inkuru y’umusore warohamye mu Kivu amaze kubatizwa yashenguye benshi

Umusore witwa Iradukunda w’imyaka 21 y’amavuko wari umaze kubatizwa mu mubatizo w’ itorero EMLR Paruwasi ya Bushenge hamwe na bagenzi be 28, yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa.

Uyu mubatizo wabaye ku wa Gatandatu taliki 03 Kanama 2024, waberaga mu Murenge wa Shangi mu Kagari ka Burimba, uwarohamye arohama mu gice cy’Akagari ka Mataba mu Murenge wa Burimba ho mu Karere ka Nyamasheke.

Rév. Past Habiyambere Céléstin, Superitendat wa Conference ya Kinyaga mu itorero EMLR, yatangaje ko yari yarandikiye Paruwasi zose ngo zishake yorudani yo kubatirizamo, gusa ngo Paruwasi ya Bushenge n’imwe muri Paruwasi zitarobona yorudani, ari yo mpamvu yahisemo kujya kubatiriza mu Kivu bariya 29 barimo n’uwarohamye.

Ibi byabaye mu gihe cya saa yine za mugitondo, hari hatanzwe amabwiriza ko umaze kubatizwa azajya ahita asanga umubyeyi we wa batisimu n’uw’umubiri mu kazu kari kateganyijwe, kugira ngo ahindure imyambaro, kuko hari amakorari yarimo aririmba, ariko nyakwigendera we ntiyabyubahirije.

Rév. Past Habiyambere Céléstin yagize ati: “Uyu musore ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Umudugudu wa Banda, Akagari ka Kabatwa, ho mu Murenge wa Kigoma, wakoraga akazi ko mu rugo ku mubyeyi w’umupfakazi, wo mu Kagari k’Impala mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, akimara kubatizwa we na bagenzi be 2, bo bagiye guhindura imyenda we ntiyajyayo, abari bahamutegerereje baramubura.”

Akomeza avuga ko we n’abo bagenzi be babiri banyuze hirya bakajya ku mwaro wo mu Kagari ka Mataba, avuga ko mu gihe bagitegereje ko abandi bamara kubatizwa agiye kuba yoga, bivugwa ko atari azi koga, ageze mu mazi atangiye koga ahita arohama, bagenzi be batogaga baramubura.

Bivugwa ko amakuru yamenyekanye ubwo Pasitori yari amaze kubatiza agiye guhindura imyenda, abo bari kumwe n’uwarohamye bazana inkuru y’inshamugongo, yavugishije abari muri ibyo birori, uwareraga uwo musore yahise afatwa n’ihungabana.

Src: Imvaho Nshya

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!