Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Abasirikare bakuru muri Congo basigaye bibanira n’abapfuye

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyasaga nk’ibidashoboka byarashobotse, aho hari agace ko muri Kinshasa gasanzwe ari irimbi, ariko kari guturwa ku bwinshi n’abiganjemo abasirikare bakuru, none ubu abapfuye babana n’abazima.

Iri rimbi rya Kinsuka riherereye mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa muri Komine ya Mont- Ngafula.

Radio Okapi itangaza ko uko bwije n’uko bucyeye abantu bajya gutura muri iryo rimbi, aho hamaze gutura imiryango myinshi.

Umwe mu batuye muri iri rimbi yasobanuye ko yaje kuhatura, kubera ko abayobozi gakondo bo muri ako gace bagurishije ubutaka n’umugore kugira ngo ajye abona aho ashyingura abo mu muryango we.

Yagize ati: “Yahaguze kugira ngo ahashyingure abo mu muryango we. Ni bwo yubatse ziriya nzu mubona. Yaje kuntuza hano kugira ngo nzajye mucungira umutungo.”

Uwahoze ari nyiri ubu butaka bw’irimbi, Paul Bangala, yatangaje ko izo nyubako zubatswe mu ijoro ndetse ngo inyinshi ni iza bamwe mu basirikare bafite amapeti yo hejuru.

Yagize ati: “Kuva baza gutura aha, nta bantu bongeye kuza kuhashyingura abantu. Abantu bakomeje kuza kubaka inzu mu mabati, kandi iziheruka kuhubakwa ni iz’Abajenerari n’abagore babo.”

Paul Bangala akomeza avuga ko yitabaje ubuyobozi na Polisi akababwira iby’iki kibazo ariko ngo kugeza ubu ntikirabonerwa umuti.

Ubusanzwe mu marimbi y’i Kinshasa ni ahantu hubahwa, hakitabwaho cyane nk’ahantu haruhukiye imibiri y’abantu.

Imva zo muri ririya rimbi rikomeje guturwa, zagiye zangirika bamwe bazifata nk’ibyobo bifata amazi izindi zitwarwa n’isuri.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!