Home AMAKURU Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye kuri telefone na mugenzi wabo wa Angola
AMAKURU

Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye kuri telefone na mugenzi wabo wa Angola

Ejo hashize ku wa Kane taliki 01 Kanama 2024, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye kuri telefone na mugenzi we wa Angola, Perezida Manuel João Conçalves Lourenço.

Aba bakuru b’igihugu bombi bagarutse ku ngingo yerekeye “guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Congo.” Iyi ngingo yemejwe n’abakuru ba Dipolomasi y’u Rwanda na Congo baheruka guhurira muri Angola i Luanda.

Perezidansi ya Angola yatangaje aya makuru, ntiyigeze isobanura birambuye ibyo Perezida Lourenço na Kagame bagarutseho kuri iyi ngingo.

Icyakora andi makuru ava i Luanda avuga ko ku wa Gatatu taliki 31 Nyakanga uyu mwaka, Perezida Lourenço yanahamagaye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi nabwo baganira kuri iyi ngingo.

Iyi nama yitabiriwe n’abarimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Congo n’u Rwanda, yakurikiye iyabaye hagati muri Gashyantare na Werurwe uyu mwaka, ubwo Lourenço yari yakiriye i Luanda Perezida Kagame na Tshisekedi, mu biganiro byari bigamije gushaka uko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo yahoshwa.

Iyi mirwano yo mu Burasirazuba bwa Congo, imaze imyaka ibiri n’amezi atandatu ihanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

AFC/M23 iri mu ruhande rurebwa no guhagarika iyi mirwano, ejo hashize ku wa Kane yasohoye itangazo ivuga ko itazabyubahiriza, ishingiye ku kuba itarigeze yitabira ibi biganiro.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!