Itegeko rishya rigenera iki umukozi wa Leta witabye Imana ari mu kiruhuko cyo kubyara agasiga umwana?

Mu Igazeti ya Leta Nimero idasanzwe yo ku wa 11/06/2024 harimo
Itegeko No 049/2024 ryo ku wa 04/06/2024 rihindura itegeko No 003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

Mu ngingo ya 4 y’iri tegeko havugwa; Ibarwa ry’ibigenerwa
umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara
Ingingo ya 11 y’Itegeko n° 003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ihinduwe ku buryo bukurikira:
« Ingingo ya 11: Ibarwa ry’ibigenerwa
umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara
(1) Ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko
cyo kubyara bingana n’umushahara
w’ukwezi kubanziriza uko
yarangirijeho ikiruhuko cyo kubyara,
wanzweho umusanzu ugabanywa
n’iminsi 30, ugakubwa n’iminsi
y’ikiruhuko cyo kubyara yishyurwa
n’Ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize.

(2) Ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko
cyo kubyara ntibishobora kuruta
umushahara wamenyekanishijwe mu
gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara.

(3) Ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko
cyo kubyara byishingirwa n’Ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize, bibarwa guhera ku cyumweru cya karindwi cy’ikiruhuko cyo kubyara »

Ingingo ya 5 y’iri tegeko ivuga ku kwishyura ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara
n’igihe bimara.

Ingingo ya 12 y’Itegeko n° 003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ihinduwe ku buryo bukurikira:

(1) « Umukoresha yishyura umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara umushahara
w’ibyumweru 14 harimo ibyumweru
umunani byishingirwa n’Ubuyobozi
bw’Ubwitegenyirize.

(2) Ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize
busubiza umukoresha amafaranga
y’ibyumweru umunani yishyuwe
umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara
mu gihe ibyumweru bitandatu
byishyurwa n’umukoresha.

(3) Iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara zemejwe na muganga wemewe na Leta, zaba ku mugore wabyaye cyangwa ku mwana wavutse zituma yongererwa ikiruhuko cyo kubyara, uwo mugore akomeza guhabwa n’Ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize ibigenerwa
umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara
mu gihe cy’inyongera kitarenze ukwezi
kumwe.

(4) Mu gihe umwana avutse adashyitse
akaba acyitabwaho, umukoresha
yishyura umugore umushahara w’igihe
cyari gisigaye kugira ngo umwana
avukire amezi icyenda harimo 1/2
cyishingirwa kikanasubizwa
umukoresha n’Ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize.

(5) Umugore umaze gufata ikiruhuko
kivugwa mu gika cya (4) cy’iyi ngingo,
afite uburenganzira bwo gufata
ikiruhuko cyo kubyara kingana
n’ibyumweru 14, agahabwa ibigenerwa
umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara
nk’uko biteganywa mu gika cya (1)
cy’iyi ngingo.

(6) Mu gihe umugore abyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama, umukoresha amwishyura
umushahara w’ibyumweru umunani
harimo ibyumweru bibiri byishingirwa
bikanasubizwa umukoresha
n’Ubuyobozi bw Ubwiteganyirize.

(7) Umugore upfushije umwana nyuma yo kuvuka afite uburenganzira ku
bigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara nk’uko biteganywa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo.

(8) Mu gihe umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara apfuye umwana wavutse
agasigara igihe cy’ikiruhuko cyo
kubyara kishingiwe kitararangira, ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize
bwishyura se w’umwana cyangwa
umwishingizi w’uwo mwana wemewe
n’amategeko, amafaranga umugore
wapfuye yari kuzahabwa ajyanye
n’ikiruhuko cyo kubyara. Iyo bigenze
gutyo, umushahara ushingirwaho ni
umushahara we wa nyuma watanzweho
umusanzu.

Umurunga.com

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *