Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

M23 yashyize ivuga ku myanzuro Congo n’u Rwanda bafatiye muri Angola

Kuri uyu wa Kane taliki 01 Kamena 2024, Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ryatangaje ko ryitandukanyije n’imyanzuro abakuru ba dipolomasi ya Congo n’iy’u Rwanda baherutse gufatira mu nama yabereye muri Angola i Luanda, bashingiye ku kuba batarigeze bayitabira.

Iyi nama yabaye ku wa Kabiri taliki 30 Nyakanga 2024, ubwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Congo n’u Rwanda bahuriye i Luanda, mu nama ya kabiri yo ku rwego rwa ba Minisitiri yari ifite intego yo gucoca ibibazo by’umutekano muke byo mu Burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola nk’igihugu cy’umuhuza mu bibazo bya politiki bimaze iminsi hagati ya Kinshasa na Kigali.

Iyi nama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Congo, u Rwanda na Angola banzuye ko “Imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Congo ihagarikwa.”

Icyo gihe bumvikanye ko aka gahenge kazatangira kubahirizwa ku wa 04 Kanama uyu mwaka, guhera saa sita z’ijoro.

AFC/M23 iri mu ruhande rurebwa n’aka gahenge, yasohoye itangazo ivuga ko itazubahiriza aka gahenge kemerejwe i Luanda, ishingiye ku kuba itarigeze iyitabira.

Yagize iti: “Alliance Fleuve Congo (AFC) yakurikiranye ibikorwa biheruka kuba bigamije kugera ku mahoro biciye mu biganiro bya Luanda.”

Ikomeza igira iti: “Turifuza gushimira ababyitabiriye ku bw’akazi kadashira bakomeje gukora kugira ngo ibibazo byo mu burasirazuba bwa RD Congo bikemuke mu mahoro. Icyakora AFC irashimangira ko itarebwa n’imyanzuro y’inama itigeze yitabira.”

AFC yakomeje igaragaza ko Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ryagiye ryifashisha uduhenge dutandukanye, mu rwego gukora ubwicanyi bushingiye ku bwoko, kugaba ibitero ku ngabo zayo ndetse no ku basivile.

Yatanze urugero rwo ku wa 07 Werurwe 2023, ubwo yatangaga agahenge nk’uburyo bwo guha amahirwe inzira yo gukemura amakimbirane mu mahoro, birangira uruhande rwa RD Congo rugabye ibitero bisaba ko AFC igomba kwirwanaho mu rwego rwo kurinda abasivile.

AFC yavuze ko yiteguye kwirwanaho mu gihe cyose ingabo za Leta ya Congo zizagerageza kuyigabaho ibitero.

Iri huriro ryashimangiye ko umuti w’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, uzagerwaho ari uko igiranye ibiganiro na Guverinoma ya Kinshasa mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo babihereye mu mizi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU