Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Indwara y’Ubushita bw’Inkende yageze no mu gihugu cya Kenya

Kenya yemeje ko umuntu wa mbere wanduye indwara y’Ubushita bw’Inkende, yabonetse mu gace ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba ku mupaka uhuza iki gihugu na Tanzania.

Uwo muntu wanduye indwara y’Ubushita bw’Inkende, yakoraga urugendo rujya mu Rwanda ava muri Uganda ariko anyuze muri Kenya.

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya ivuga ko ingendo nyinshi z’abaturage hagati ya Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ziteje impungenge ku ikwirakwira ry’iyi ndwara mu karere.

Hari impungenge zikomeje kwiyongera ku ikwirakwira muri Afurika y’Iburasirazuba ry’ubwoko bushya bwica bw’iyi virusi.

Iyi ndwara y’Ubushita bw’Inkende yagaragaye no mu Rwanda nyuma yo kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uburundi na Centrafrique.

Iyi ndwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka ‘mpox’ yahoze izwi nka ‘monkeypox’ iterwa na Virusi ya ‘Monkeypox’.

Ubu burwayi bwandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uburwaye, cyangwa amatembabuzi y’uburwaye.

Ahandi ishobora kwandurira ni mu mibonano mpuzabitsina, gusomana cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso bya Monkeypox ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo n’ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no ku maguru.

Ubusanzwe iyi ndwara ikira nta kibazo mu byumweru biri hagati ya bibiri na bine, ariko uwayanduye bisaba ko ahabwa ubuvuzi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!