Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUrubyiruko rw'i Goma rwatangije imyigaragambyo igamije gukuraho Tshisekedi

Urubyiruko rw’i Goma rwatangije imyigaragambyo igamije gukuraho Tshisekedi

Kuri uyu wa Gatatu taliki 31 Nyakanga 2024, urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru rwazindukiye mu myigaragambyo, rusaba ko Perezida Antoine Felix Tshisekedi yegura.

Amakuru avuga ko uru rubyiruko rwatewe uburakari n’urupfu rw’umusore waraye wiciwe i Goma ahitwa mu Kasika.

Urupfu rw’uyu musore rwaje rukurukiye ubundi bwicanyi bumaze igihe kirekire bukorerwa muri uyu mujyi, burimo n’ubukorwa n’igisirikare cya FARDC ndetse n’imitwe y’inyeshyamba yahawe intwaro na leta ngo iyifashe kurwanya umutwe wa M23.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, uru rubyiruko rwumvikanaga ruvuga ko rurambiwe umutekano muke n’ubwicanyi bigaragara mu Mujyi wa Goma.

Muri aya mashusho kandi uru rubyiruko rwagaragaye rwafunze imihanda ya Goma rukoresheje amakoro, ruvuga ko rwahisemo kubikora nk’ubukangurambaga bwo kwirukana Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Bagiraga bati: “Tshisekedi arica igihugu amanywa n’ijoro, Tshisekedi ntabwo ashoboye, Tshisekedi agomba kugenda.”

Bavugaga ko kandi barambiwe guhora bicwa umunsi ku wundi nk’inyamaswa kubera imitegekere mibi Tshisekedi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!