Home AMAKURU Abarimo abayobozi ba AFC/M23 basabiwe igihano cy’urupfu kigeretseho n’amande
AMAKURU

Abarimo abayobozi ba AFC/M23 basabiwe igihano cy’urupfu kigeretseho n’amande

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ubushinjacyaha bwasabiye abayobozi bakuru bo muri AFC/M23, barimo Corneille Nangaa, Gen Sultan Makenga, Bertrand Bisimwa, Willy Ngoma n’abandi babarizwa muri iri huriro igihano cy’urupfu.

Ejo hashize ku wa 29 Nyakanga 2024, nibwo Urukiko rwa Gisirikare muri RD Congo rwafashe uyu mwanzuro ukakaye, rusabira igihano cy’urupfu abagera kuri 26 bashinjwa ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe utemewe no kurema imigambi y’ubugambanyi.

Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko ibi byaha baregwa babikoreye mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aha hashize igihe habera imirwano ikomeye, ihanganishije Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Ubusanzwe abaregwa bari abantu 25 babarizwa muri Alliance Fleuve Congo (AFC), baje kongerwaho Corneille Vianney Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23.

Nangaa Baseane Putters, se wabo wa Corneille Nangaa ni we wenyine muri abo 26 wasabiwe n’urukiko gufungwa imyaka 20 ari muri Gereza.

Ikindi gihano aba basabiwe, ni uko Urukiko rwategetse ko bagomba gutanga miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika nk’impozamarira izahabwa Abanyekongo bagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe ibera mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Bivugwa ko muri abo bantu 26 baregwa, Leta ya Kinshasa imaze guta muri yombi abagera kuri 5 gusa.

Aba bayobozi bafatiwe ibi bihano biruta ibindi, mu gihe hashize iminsi mike Corneille Nangaa atangaje ko uburubanza leta ya Kinshasa ibaregamo, rutazababuza gukomeza urugamba rwo gushyira ku iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa buhonyora uburenganzira bw’Abanyekongo.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!