Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUREZIREB Updates: Amabwiriza akurikizwa mu gutegura ifunguro ry'abanyeshuri muri gahunda nzamurabushobozi

REB Updates: Amabwiriza akurikizwa mu gutegura ifunguro ry’abanyeshuri muri gahunda nzamurabushobozi

AMABWIRIZA AKURIKIZWA MU GUTEGURA IFUNGURO RY’ABANYESHURI MURI GAHUNDA NZAMURABUSHOBOZI MU MASHURI ABANZA ITEGANYIJWE MURI IBI BIRUHUKO

Minisitere y’Uburezi ifatanyije n’Urwego rw’lgihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) yateguye Gahunda
Nzamurabushobozi ku banyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano batashoboye kwimuka uyu mwaka
w’amashuri.

Iyi gahunda izatangira muri ibi biruhuko kuva tariki ya 29/07/2024 kugeza tariki ya 30/08/2024, itangirire ku isuzuma rizahabwa abanyeshuri bagenewe iyi gahunda ku itariki ya 29-30 Nyakanga 2024 mu masaha ya mbere ya saa sita.

Kugira ngo iyi gahunda nzamurabushobozi igende neza, hateganyijwe ko abanyeshuri bari muri iyi gahunda bazagaburirwa mu gihe bazaba bari ku ishuri.

Iby’ ingenzi bizakurikizwa mu gutegura ifunguro ry’abanyeshuri:

.lfunguro ritegurwa muri gahunda nzamurabushobozi ni igikoma na biswi (Biscuit);
.Igikoma kigomba gutegurwa hakoreshwa ifu ivanze mu buryo bukurikira: amasaka, ibigori, soya n’isukari;
.Igikoma gitekwa mu gitondo hakoreshwa inkwi zumye neza, kigashya neza bitarenze saa mbiri za mugitondo, kugira ngo abanyeshuri banywe igikoma ku masaha yagenwe;
.Abanyeshuri bagomba gutangira kunywa igikoma saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) hanyuma amasomo atangire saa tatu zuzuye (9am) za mu gitondo;
.Buri munyeshuri ahabwa byibura igikombe k’igikoma kingana n’igice cya litiro (0,5l) na biswi imwe yo mu bwoko bwa “Glucose”;
.Abanyeshuri baje muri gahunda nzamurabushobozi bagaragara ku rutonde rwa buri kigo ni bo bafata ifunguro gusa;

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!