Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAmakuru agezweho kuri gahunda nzamurabushobozi, uko izagenda n'ibigenewe abazayitabira.

Amakuru agezweho kuri gahunda nzamurabushobozi, uko izagenda n’ibigenewe abazayitabira.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 hirya no hino mu gihugu haratangira gahunda nzamurabushobozi ( Remedial Program) igamije gufasha abana bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batatsinze amasomo ngo bazimuke mu mwaka ukurikiyeho, kongera kwiga abazatsinda bazimuke.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izasozwa tariki ya 30 Kamena 2024, amasomo akazajya atangira saa mbili n’igice za mu gitondo akarangira saa sita z’amanywa.

Iyi gahunda igomba kubera ku bigo by’amashuri byose, ndetse abarimu bigisha muri iriya myaka ni ukuvuga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri, n’uwa gatatu w’amashuri abanza basabwe kwitabira iyi gahunda.

Impamvu zo kuba umwarimu arimo kwiga mu kiruhuko ntizikuraho kwitabira iyi gahunda, icyakora aho bishoboka ko yafashwa, yafashwa.

Biteganyijwe ko buri mwana uzitabira iyi gahunda azajya abanza kunywa igikoma kirimo isukari ndetse n’icyo gufatisha nka biswi,irindazi, umugati,…

Amafaranga yo kugura ibyo abana bazarya, inkwi, no kwishyura abatetsi byose biri mu maboko y’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB.

Kugeza ubu nta gihindutse, nta kintu cyagenewe abarimu muri iki gihe cy’ukwezi kose bazamara bigisha kereka tike bakoresheje mu gihe cy’amahugurwa ajyanye n’iyi gahunda.

Ku munsi wa mbere n’uwa kabiri abanyeshuri bazabanza gukora isuzuma ryateguwe na NESA rizatangwa binyuze muri CAMIS.

Kuwa 29/07/2024 hazakorwa Imibare n’Icyongereza, naho kuwa 30/07/2024 hazakorwa Ikinyarwanda mu buryo bwa LEGRA.Buri suzuma rizajya rimara isaha imwe, nirirangira abarimu bahite bakosora bashyire abanyeshuri mu byiciro nk’uko babihuguwemo.

Kwigisha birangiye hazakorwa isuzuma risoza ndetse habe no kureba niba umwana yimutse cyangwa yakomeje gusibira.

Abafite ibigo biri gukorerwaho ibizamini bya Leta kandi hagomba gukorerwa gahunda nzamurabushobozi, hazarebwa uko abakora ibizamini bya Leta bakorera mu gice kimwe, abandi bagakorera mu kindi, bigakorwa neza ku buryo nta kibangamira ikindi. Hagomba gushakwa umuntu uzafasha gukumira abana kujya kurogoya abakora ikizamini cya Leta, bahagarara mu madirishya, mu miryango n’ahandi.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Mwaramutse. Ese nkumwarimu uri mukiruhuko cyo kubyara akaba yigisha muri iriya myaka.akaba ntambaraga aratora zuko yajya mukazi. Bizagenda gute? Murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!