Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIMYIDAGADURONyemerera ya Maître Dodian ishobora ku mugeza ku gasongero

Nyemerera ya Maître Dodian ishobora ku mugeza ku gasongero

Maître Dodian mu ndirimbo ishobora ku mugeza ku gasongero k'umuziki hano mu Rwanda

Nyemerera
Indirimbo nyemerera ya Maître Dodian igaragaramo Inkuru ikora ku mutima y’umukobwa watewe intimba mu rukundo.

Nyuma ya Ndabisengera Maître Dodian yaje mu y’indi sura

Kuru uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024 mu masaha ya saa 5:00 za mu gitondo hatarashira umunsi umwe asohoye indirimbo umuhanzi Maître Dodian asohoye indi indirimbo nk’uko yabidutangarije ejo nyuma y’indirimbo yitwa NDABISENGERA yari amaze gusohora ku munsi w’ejo tariki ya 26 Nyakanga 2024.

Nyemerera1
Muri ndirimbo Nyemerera hagaragaramo umusore wababaje umukobwa bakunda, hanyuma Maître Dodian ntiyaripfana aba umukandida mu rukundo.

Uyu muhanzi utajya yiburira cyane cyane iyo abona abakunda ibihangano bye basa n’abagiye kumwibagirwa aho asa n’uwabibamenyereje igihe batangiye kwibaza aho yagiye n’ibyo ahugiyemo nawe ibikorwa arongera akabisubukura kandi imbaraga akoresha akaza yazikubye kenshi. Nk’uko yari yabihishuriye ikinyamakuru umurunga.com ku munsi w’ejo rero nawe ntiyazuraje muri iki gitondo butaracya indirimbo aba ayisangije Abanyarwanda n’abakunzi be ku rubuga rwe rwa Youtube.

Nyemerera 2
Nyuma yo kubabazwa n’agahinda k’uwo yakunze yamusabye kumuha umwanya akamumara iyo ntimba bamuteye

Iyi ndirimbo yitwa “Nyemerera” yamutwaye imbaraga nyinshi kuko n’ubwo yayigizeho igitekerezo mbere ariko ku gira ngo isohoke ikoze neza yayimazeho amasaha menshi kandi ikorwa n’abatunganya umuziki bakomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda kandi binagaragarira mu mashusho n’ubuhanga yakoranywe ku mpande zose.

Maître Dodian nyir’iyi ndirimbo uzwiho kugira impano idasanzwe, muri iyi ndirimbo hari aho agira ati, ” Nyemerera nkwihoreze ma, amarira bakurijije abo bose, iyo ntimba baguteye bae, Nyemerera nyikumare yose uko ingana.”

Iyo ndirimbo ivuga ku mateka y’umukobwa wababajwe mu rukundo bikamutera kubabara, intimba ikamushengura umutima ariko nyamara uyu muhanzi akisanga ariwe gisubizo kuri uwo nyampinga. Avuga ko ari we mu magana ya benshi ufite ubushobozi bwo kumumara ayo marira yose n’iyo ntiba yose uko ingana.

Abakoze kuri iyo ndirimbo harimo umuhanga mu gutunganya amajwi hano mu Rwanda uzwi ku izina rya “Evidex”, amashusho yayo yo yakozwe na AB-Godwin naho inonosorwa Bobpro.

Loading

SourceYoutube
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!