Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHamenyekanye amakuru mashya ku rupfu rwa Dorimbogo

Hamenyekanye amakuru mashya ku rupfu rwa Dorimbogo

Umuhanzikazi nyarwanda Nyiransengiyumva Valantine wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Dorimbogo’ yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe gito.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Nyakanga 2024, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana inkuru y’akababaro, ivuga ko Dorimbogo yamaze kwitaba Imana.

Dorimbogo yazize uburwayi yari amaranye igihe gito, aho yari amaze iminsi arwaye mu Bitaro bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke.

Andi makuru avuga ko Dorimbogo yitabye Imana ubwo yari agejejwe mu mbuga y’ibitaro bya Kibuye, aho yari ajyanywe kugira ngo abagwe.

Bivugwa ko ubwo yari agejejwe muri ibyo bitaro n’imodoka yigenga, yagezeyo arimo asambagurika, abaganga bagerageza kugarura ubuzima bwe ariko biba iby’ubusa.

Dorimbogo yabanje kurwarira mu Bitaro bya Kibogora, baza kumusaba kujya kwicisha mu cyuma, akaba yapfuye yari agiye ku kinyuzwamo.

Dorimbogo yarembye mu minsi icumi ishize kuko we ubwe yari aherutse gutangaza ko arembejwe n’umubiri.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umuyoboro wa You Tube witwa Urugendo TV, yumvikanye ameze nk’uri mu buribwe bukabije, atangaza ko igifu n’umutwe byamurembeje akaba atabasha kweguka aho aryamye mu bitaro.

Yavuze ko ubu burwayi bwamufashe ari mu Mujyi wa Kigali, akajya kwivuza mu bitaro byaho (kwa Nyirinkwaya mu Biryogo) agasanga bimuhenda, agahita ahitamo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibogora biri hafi y’iwabo kugira ngo n’ab’iwabo bajye boroherwa no kumusura.

Icyo gihe ngo Dorimbogo yashimiye abakomeje kumwitaho bamusengera n’abamwoherezaga ingemu.

Muri icyo kiganiro kandi yabonye n’umwanya wo gusaba imbabazi abo yaba yarahemukiye, aho yagize ati: “Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza.”

Dorimbogo yamamaye cyane mu biganiro bitandukanye yagiye akora ku miyoboro ya za You Tube itandukanye ya hano mu Rwanda.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!