Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeEntertainmentNdabisengera ya Maître Dodian integuza y'indirimbo nshya

Ndabisengera ya Maître Dodian integuza y’indirimbo nshya

Umuhanzi Maître Dodian bwa mbere agiye gusohora indirimbo ebyiri mu minsi ibiri ikurikirana.

Kuri uyu wa Gatanu umuhanzi Maître Dodian yongeye azirikana abafana be abaha indi ndirimbo mu gihe hari hatarashira icyumweru kimwe asubukuye ibikorwa bye mu muziki byo gusohora indirimbo nyuma y’igihe kinini abafana be bamwishyuza mu gihe yasaga nk’uwazimije inganzo.

Twajyana
Twajyana ni indirimbo Maître Dodian yasohoye mu cyumweru giheruka.

Mu cyumweru gishize nibwo uyu muhanzi yasohoye indirimbo yitwa “Twajyana”, indirimbo yakanguye abantu ibibutsa ko atavuye mu muziki nk’uko benshi babitekerezaga bavugaga ko inganzo yazimye. Uyu muhanzi uririmba indirimbo ziganjemo izitanga ubutumwa ku bijyanye n’urukundo, twaganiriye avuga ko aririmba indirimbo zo inganzo zazo ziba zitandukanye , aho zimwe zibanda ku nkuru mpamo izindi zo zikibanda ku bitekerezo ariko byisanisha n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.
Yavuze ko mu minsi atagaragaye mu muziki cyane yari ahugiye mu muziki wibanda ku kuririmba imbonankubone (live music) no kwiga ibicurangisho by’umuziki.

Ndabisengera
Ndabisengera indirimbo Maître Dodian asohoye Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024

Kuri uyu munsi rero yasohoye indirimbo y’urukundo yitwa “NDABISENGERA” ubu ikaba yamaze kugera ku rubuga rushyirwaho ibijyanye na za videwo rwa Youtube mu mashusho nyandiko, mu gihe videwo ya nyayo yo izasohoka nyuma.
NDABISENGERA, indirimbo ivuga byinshi aho muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzi Maître Dodian agira ati “mfata umwanya nkatekereza ngasanganga urwo dukundana rwaramba Imana iciye inzira tukambuka iyi nyanja idutanya, imitima yacu yahuza.”
Iyi ndirimbo rero ikaba ari iya kabiri mu minsi irindwi atangaje ko yakanguye inganzo. Mube maso rero mu kiganiro twagiranye yaduhishuriye ko ku munsi w’ejo afite gahunda yo gusohora indi ndirimbo nshya kandi yo ikaza gusohoka mu majwi n’amashusho icyarimwe, gusa izina ryayo akaba yayigize ibanga. Ubwo ku munsi w’ejo tariki ya 27 Nyakanga 2024 mwitege iyo ndirimbo ikaba indirimbo ya kabiri araba asohoye mu gihe cy’iminsi ibiri.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!