Home AMAKURU Corneille Nangaa yakuriye inzira ku murima Amerika yafatiye AFC ibihano
AMAKURU

Corneille Nangaa yakuriye inzira ku murima Amerika yafatiye AFC ibihano

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko zafatiye ibihano Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) na bamwe mu bayobozi baryo bakuru, Umuhuzabikorwa wa AFC ibarizwamo M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko badateze guhungabanywa n’ibyo bihano ngo bahagarike urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa RD Congo.

Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano AFC/M23 n’abayobozi bayo barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Charles Sematama, ejo hashize ku wa Kane taliki 25 Nyakanga 2024.

Ibi bihano byahuriranye n’urubanza Corneille Nangaa na bamwe mu bakorana bya hafi na we, baburanishwamo n’ubutegetsi bwa gisirikare bwa RD Congo, bubarega ibyaha birimo iby’intambara no kujya mu mutwe utemewe.

Corneille Nangaa, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimangiye ko “Ibihano bitemewe cyangwa imanza zidafite ishingiro zitazahungabanya urugamba rwiza barimo rwo kuzahura igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Nk’Abanyekongo nta kintu na kimwe kizadukumira muri uru rugamba rwiza rwubahirije itegekonshinga rugamije kubohora abaturage ba Congo, hashingiwe ku ngingo ya 64 y’itegekonshinga ryacu. Ni uburenganzira bwacu Nk’Abanyekongo.”

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri RD Congo, yavuze ko AFC/M23 yiteguye gukomeza urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Tshisekedi ashinja kuba amaze igihe amena amaraso y’Abanyekongo.

Yakomeje avuga ko Isi yose izi akajagari karanze Amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2023 muri RD Congo, ndetse n’ibibazo birimo ipfobya, itonesha, kunyereza umutungo w’igihugu ndetse n’ubwicanyi byayakurikiye.

Ashimangira ko ibi bibazo bihungabanya cyane ubukungu n’imibereho by’abaturage b’Abanyekongo.

Corneille Nangaa yaboneyeho no kubwira Abanyamerika ko kuba bafatiye AFC/M23 ibihano ntaho batandukaniye n’abasokuruza babo ashinja ko bishe Patrice Lumumba bamuziza kubungabunga inyungu za RD Congo.

Yaboneyeho no kunenge Amerika nk’igihugu cy’umuhuza cyiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane yo muri RD Congo, aho kubyubahiriza ikirengagiza inshingano yiyemeje zo guharanira amahoro n’umutekano.

Aime Igisubizo/ umurunga.com

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!