Home AMAKURU Amakuru mashya ku bantu bane basigaye mu kirombe cyagwiriye abantu umunani i Rulindo
AMAKURU

Amakuru mashya ku bantu bane basigaye mu kirombe cyagwiriye abantu umunani i Rulindo

Rulindo: Imirambo y’abantu bane mu baherukaga kugwirwa n’ikirombe giherereye mu Murenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Budakiranya ho mu Mudugudu wa Kamatongo yakuwe mu kirombe aho yari yaraheze.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa zo ku wa Gatatu taliki 24 Nyakanga 2024, nibwo hatangijwe ibikorwa byo gushakisha imirambo y’abo bantu, ibi byakozwe nyuma y’uko bimenyekanye ko icyo kirombe cyari kimaze kubagwira bo n’abandi bari kumwe, ubwo barimo bagicukuramo amabuye y’agaciro ya Gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko.

Ku ikubitiro umuntu umwe yishwe n’iki kirombe abandi batatu barakomereka, aba bakuwemo n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage bajyanwa ku Bitaro bya Rutongo. Iki gikorwa cyakurikiwe n’icyo gushakisha uko abandi bari basigayemo bagikurwamo, aho bagikuwemo ariko baramaze gupfa mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Nyakanga 2024.

Benda Theophile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyinzuzi, yagize ati: “Bose twabakuyemo, mu masaha ya mu gitondo nibwo icyo gikorwa twari tugisoje. Imirambo yabo yahise ijyanwa ku Bitaro bya Rutongo kugira ikorerwe isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.”

Akomeza agira ati: “Mu bantu bose umunani cyari cyagwiriye, abantu batanu nibo bapfuye abandi batatu barakomereka, ubu bari kwitabwaho n’abaganga.”

Iki kirombe bacukurugamo amabuye mu buryo bwo kuyiba, kimaze igihe cyarahagaritswe gukorerwamo ubucukuzi.

Abo bane bari bagisigayemo, ibikorwa byo kubakuramo byatwaye imbaraga nyinshi kubera imiterere yacyo kuko gisanzwe gikikijwe n’amabuye ya rutura ari nayo yabaridukiye akabagwira ubwo bari bakirimo.

Abakuwe muri icyo kirombe, imirambo yabo yahise ijyanwa ku Bitaro bya Rutongo kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!