Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyabihu: Rurageretse hagati y'umuyobozi w'ishuri na Innocent umwarimu watanze kandidatire ku mwanya...

Nyabihu: Rurageretse hagati y’umuyobozi w’ishuri na Innocent umwarimu watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida, nyuma yo guhabwa amanota make y’imihigo.

Innocent HAKIZIMANA umwarimu wateye intambwe idasanzwe yo gutanga ubusabe( candidature) bwo kwiyamamariza ku mwanya wo kuyobora igihugu cy’u Rwanda, ku bw’impamvu zitandukanye ubusabe bwe ntibwemerwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ( NEC), ubu ntavuga rumwe n’umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo wamuhaye amanota mabi y’imihigo.

HAKIZIMANA Innocent avuga ko yatunguwe no kubona umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo wari wahawe ububasha n’umuyobozi w’ishuri amuha amanota y’imihigo 69% aho mu manota y’imyitwarire yamuhaye 18/30 ndetse mu mihigo isanzwe akamuha 51/70.

HAKIZIMANA avuga ko Bwana UWUZUYINEMA Jean Claude yamuhaye aya manota abitegetswe n’umuyobozi w’ishuri rya GS REGA CATHOLIQUE ishuri riherereye mu Karere ka Nyabihu.

Uyu mwarimu avuga ko atumva neza uburyo ahabwa amanota n’umuntu bari ku ntera imwe kuko bose bafite ibiro bakoreramo, kuko ashinzwe isomero( Library) akaba ari umukozi wunganira ( Support staff) bityo yakabaye ahabwa amanota n’umuyobozi w’ishuri aho kuyahabwa n’uwungirije.

HAKIZIMANA Innocent avuga ko azizwa ko yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyamara Diregitirise w’iri shuri rya GS REGA CATHOLIQUE nawe yari yiyamamarije kuba depite ntiyagira amahirwe.

HAKIZIMANA Innocent yajuririye aya manota aho yahamagaye Minisitiri w’uburezi ngo akanyomoza ko atari we wategetse ubuyobozi bw’ishuri kumuha ariya manota.

Mu ibaruwa Umurunga ufitiye kopi HAKIZIMANA Innocent yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, avuga ko yifuza guhabwa amanota 85% kuko isomero yaricunze neza, ari abana ari abarimu batiye ibitabo bose barabitiruye.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Birumvikana ko HAKIZIMANA Innocent arengana. Kandi ibi bireze, Aho usanga ibigo by’amashuri biyobowe na munyangire. Abarimu benshi barumye baraceceka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!