Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUTABERANyanza: Diregiteri ukurikiranweho kwiba ibiryo yahanwe n'Akarere

Nyanza: Diregiteri ukurikiranweho kwiba ibiryo yahanwe n’Akarere

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Nyakabuye riherereye mu Karere ka Nyanza, Hamana Jean de Dieu, yarafunguwe asanga Akarere karamuhagaritse mu gihe cy’amezi atatu.

Ku wa 24 Kamena 2024 mu masaha y’ahagana saa cyenda z’igitondo nibwo umuzamu w’ishuri ribanza rya Nyakabuye w’imyaka 62 y’amavuko, yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri akavuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri witwa Hamana Jean de Dieu.

Uwo muzamu akimara gufatwa yasanganwe urufunguzo rw’ahabikwa ibiryo by’abanyeshuri, ahita avuga ko yabitumwe na (Diregiteri) Hamana Jean de Dieu.

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangira iperereza ruta muri yombi Diregiteri Hamana, uwo muzamu ndetse n’umucuruzi bikekwa ko yari ashyiriye ibyo biryo.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yemeje ko uyu muyobozi w’ishuri yahagaritswe mu kazi by’agateganyo.

Yagize ati: “Nibyo umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakabuye yahagaritswe by’agateganyo mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha akurikiranweho n’ubutabera.”

Uwo muyobozi w’ishuri, umuzamu ndetse n’umucuruzi bose babaye barekuwe by’agateganyo.

Mu gushaka kumenya icyo Diregiteri Hamana Jean de Dieu abivugaho yabwiye Umunyamakuru wa Umuseke, ati: “Number washatseho amakuru n’ubundi wakongera ukayashaka mu buryo bwawe.”

Hari amukuru avuga ko Hamana n’abo bari bafatanyije, dosiye yabo yakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha ariko ntibwaregera Urukiko kugira ngo abakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri baburane ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

N’ubwo aba barekuwe dosiye yabo yagejejwe mu Rukiko, biteganyijwe ko bazaburana mu mizi ariko bari hanze.

Mu gushaka kumenya icyo Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi abivugaho ntibyashobotse.

Biteganyijwe ko Diregiteri Hamana Jean de Dieu agomba guhagarikwa amezi atatu adakora atanahembwa.

Naramuka ahamwe n’ibyaha akurikiranweho azirukanwa mu kazi ka leta, mu gihe yagirwa umwere ashobora guhembwa amafaranga y’ayo mezi atatu.

Hari andi amakuru avuga ko hakozwe igenzura bagasanga hari ibindi biryo by’abanyeshuri byabuze.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!