Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri guhakana imishyikirano ivugwa hagati yayo n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23, Leta ya Uganda yo yemeje ko yakiriye iyi mishyikirano.
Iyo mishyikirano yatangiye ejo hashize ku wa Mbere taliki 22 Nyakanga 2024, ku buhuza bwa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ibi bishimangirwa n’amakuru aturuka i Kampala na Kinshasa.
Patrick Muyaya, uvugira Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’iki gihugu, ku wa Mbere yanditse ku rukuta rwe rwa X ko “nta ntumwa RD Congo yohereje i Kampala kugirana ibiganiro ibyo ari byo byose n’ibyihebe bya M23.”
Ni mu gihe Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byabwiwe n’umwe mu bakozi bo mu biro bya Perezida Yoweli Kaguta Museveni ko “intumwa zo mu rwego rwo hejuru zaturutse muri Guverinoma ya RD Congo na AFC/M23 ziteraniye i Kampala mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RD Congo.”
Kampala iremeza ko uyoboye intumwa za leta ya Kinshasa ari Bwana Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco, usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS).
Bahala wanahoze ari umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RD Congo, na we yahakanye ibyo kuba yarahuye n’abantu bo muri AFC/M23, gusa avuga ko hari abashakaga kumuhuza nabo ku gahato.
Bahala aganira n’Ikinyamakuru Actualite, yagize ati:“Ntabwo nigeze mpura n’abantu bo muri AFC/M23, misiyo yanjye yasobanuwe neza mu rwego rwa DDRRR. Patrick Muyaya na we yabisobanuye neza. Indyarya zashakaga kwifashisha kuba ndi i Kampala kugira ngo zanduze isura yanjye ndetse n’iya guverinoma, nyamara tutarigeze tugirana imishyikirano itaziguye n’ibyihebe bya AFC/M23.”
Icyakora yemeza ko ari i Kampala, gusa avuga ko yagiyeyo agiye muri gahunda yerekeye gucyura abana b’Abanyekongo barekuwe n’inyeshyamba za LRA muri Centrafrique.
Ku ruhande rwa AFC/M23, i Kampala haravugwa intumwa zayo zirimo René Abandi na Colonel Imani Nzenze uri mu basirikare bakuru ba M23.