Home AMAKURU Abantu 12 barembeye mu bitaro i Masaka bikekwa ko banyoye ubushera buhumanyije
AMAKURU

Abantu 12 barembeye mu bitaro i Masaka bikekwa ko banyoye ubushera buhumanyije

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gasheshe ho mu Mudugudu wa Kagese, abaturage 12 barembeye mu bitaro bikekwa ko banyoye ubushera buhumanyije.

Ibi byabaye ubwo mu rugo rwa Mpayimana Olivier yari yasuwe na sebukwe ku Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024, bamuzanira ubushera n’ikigage nawe atumira abaturanyi be.

Bamwe mu baturage banyoye kuri ibi binyobwa batangiye kumva baguwe nabi mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 22 Nyakanga 2024.

Emma Claudine Ntirenganya, uvugira Umujyi wa Kigali, yatangaje ko abantu 12 muri 26 bari baguwe nabi ari bo barwariye mu Bitaro bya Masaka.

Yagize ati: “Bagize ikibazo ari abantu 26, bakaba bafashwe baribwa mu nda, bafite kuruka n’umuriro mwinshi. 12 bari bajyanywe ku Bitaro bya Masaka, bakaba batubwira ko bari koroherwa.”

Emma Claudine akomeza avuga ko hari gukorwa isuzuma kuri ubwo bushera kugira ngo bimenyekana niba bwari buhumanye.

Yaboneyeho no kugira inama abaturage yo kujya bita cyane ku isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa mu gihe babitunganyiriza mu rugo, ndetse abashishikariza kujya birinda gusangirira ku muheha.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!