Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Museveni yaburiye urubyiruko rwo muri Uganda ruri gushukwa ngo rwigaragambye

Urubyiruko rwo mu gihugu cya Uganda rwashakaga gutegura imyigaragambyo yamagana ruswa n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, rwamenyeshejwe n’uyu Mukuru w’Igihugu ko ruri gukina n’umuriro.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru urubyiruko rwa Uganda rwari rwateguye imyigaragambyo ruvuga ko Guverinoma ya Uganda yamunzwe na Ruswa.

Uru rugendo rwari rwavuzwe ku mbuga nkoranyambaga mbaga, ndetse byari byitezwe ko uru rubyiruko rwerekeza ku Nteko Ishinga Amategeko.

Ku wa Gatandatu taliki 20 Nyakanga 2024, ubwo Perezida Yoweli Kaguta Museveni yari kuri televiziyo y’Igihugu, yavuze ko uru rubyiruko ruri gushukwa ruhabwa ibiryo biciriritse, bityo ruri gukina n’ibyo rutazi rutegura imyigaragambyo.

Yagize ati: “Turahuze turi gushaka ibiryo naho mwe muri guhabwa ibiryo biciriritse, ahandi ku Isi bari kurwana n’ubuzima… abandi bo barataka inzara, naho mwe murashaka kuturangaza. Murakina n’umuriro.”

Akomeza agira ati: “Ntabwo tuzabemerera ko muturangaza.”

Museveni avuga ko abateguye iyi myigaragambyo ari abakorana n’abanyamahanga, bagambiriye guteza imvururu muri Uganda.

Umwe mu rubyiruko rwari mu bashakaga kwigarambya witwa Louez Aloikin Oporose, yabwiye AFP ko badakeneye uruhushya rwa Polisi.

Yagize ati: “Ntabwo dukeneye uruhushya ngo dukore imyigaragambyo yo mu mahoro, ni ibintu twemererwa n’Itegeko Nshinga ryacu.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!