Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Donald Trump yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo kumenya ko azahangana Kamala Harris

Nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden atangaje ko ahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza, yatangaje ko azashyigikira Kamala Harris nk’uzamusimbura, Donald Trump bazaba bahanganye yatangaje ko bizamworohera gutsinda uyu mugore usanzwe ari Visi Perezida wa Biden.

Trump abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, yatangaje ko bantu bose basanzwe bakorana na Biden, bari basanzwe bazi ko adafite ubushobozi bwo gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza, ariko bagakomeza kubyirengagiza.

Trump kandi yavuze ko azoroherwa cyane no gutsinda Kamala Harris, kurusha uko byari kuzaba bimeze iyo ahangana na Perezida Joe Biden, ndetse kandi ibi byanashimangiwe n’umuhungu we mukuru, Donald Trump Jr, watangaje ko Harris afite ubushobozi buke ugereranyije na Biden.

Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump bo bavuga ko bazakomeza uburyo nk’ubwo bakoreshaga kuri Biden, cyane cyane ubuzima bwakomeje guhenda muri iki gihugu ndetse n’ibijyanye n’abimukira.

Ibi bazabishingiraho kuko na Visi Perezida Kamala Harris uri muri Guverinoma ya Biden yabyemeje.

Perezida Joe Biden yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma yo gutakarizwa icyizere n’abo mu Ishyaka rye, bamushinjaga kugira intege nke za mubiri no kugaragaza ibibazo bifitanye isano n’imikorere y’ubwonko bwe.

Muri Kanama uyu mwaka, nibwo hazakorwa inama y’abo mu Ishyaka ry’Aba- Democrates, ishobora kuzemeza Kamala Harris nk’uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mezi ane ari imbere.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!