Home AMAKURU Congo yavuye ku izima itangiza imishyikirano na M23
AMAKURU

Congo yavuye ku izima itangiza imishyikirano na M23

Kuva kuri uyu wa Mbere taliki 22 Nyakanga 2024, Umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye ibiganiro by’ibanga bigamije guhosha amakimbirane amaze amezi arenga 24 hagati y’impande zombi.

Ku buhuza bwa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba n’umuhuza mu bibazo bya Congo, ibi biganiro biri kubera muri Uganda mu Murwa Mukuru i Kampala.

Ibi biganiro ku ruhande rwa M23 byitabiriwe n’abarimo Colonel René Abandi, wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro umutwe wa M23 wari warasinyanye na leta ya Kinshasa.

Colonel René Abandi wigeze no kuba Umuvugizi wa M23, i Kampala ari kumwe na Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe mu Ishami rya Politiki.

Abandi bitabiriye ibi biganiro ku ruhande rwa M23 ni Colonel Imani Nzenze ubarizwa mu basirikare bakuru ba M23 ndetse n’uwitwa Yannick Kisola.

Leta ya Congo yo ifiteyo intumwa ziyobowe na Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS).

Uyu yahoze ari umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDC yaherekejwe n’abarimo uwitwa Mutuale Malangu cyo kimwe na Okankwa Bukasa Anselme ibi bigaragazwa na “Ordre de mission” bahawe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC akanaba Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abahoze ku rugamba.

Iyo Ordre de mission bahawe, igaragaza ko bagomba kumara muri Uganda iminsi itanu.

Izi nyeshyamba ziyobowe na General Sultan Makenga, zatangiye ibiganiro na Leta ya Kinshasa, mu gihe yari yararahiye ko nta biganiro izigera ikorana n’uyu mutwe wa M23.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!