Kivu y’Epfo: Akajagari katumye ibikorwa by’ubucukuzi bihagarikwa

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubuyobozi bwemeje ko umunsi ntarengwa wo gutangira kubahiriza iki cyemezo, ari ukuva ku wa Gatanu taliki 19 Nyakanga 2024.

Ubuyobozi bwatangaje ko bwafashe iki cyemezo kugira ngo bubanze bugire ibyo bushyira ku murongo.

Ubuyobozi bwashyize hanze itangazo rivuga ko hari bamwe mu bari barahawe inshingano zo gushyira ku murongo ibitagenda neza muri ubu bucukuzi ariko ntibabyubahiriza.

Itangazo ryagiraga riti: “Bamwe mu bakozi ba leta bakorera mu gice cy’ubutare n’amabuye y’agaciro ntibagishoboye kuzuza inshingano zabo kubera akajagari gaterwa n’abacukura ayo mabuye n’ubutare.”

Ubuyobozi bwasabwe ko bwajya bugenzura amabuye kuva atangiye gucukurwa kugeza ageze mu gihugu yagurishirijwemo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *