Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

RIB yataye muri yombi umukuru w’umudugudu ukekwaho kugerageza kwica umuntu

Huye: Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinyata wo mu Karere ka Huye witwa Musabyimana Athanase w’imyaka 49 y’amavuko, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ku wa 17 Nyakanga 2024, nibwo RIB yataye muri yombi Musabyimana. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinyata, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma ho mu Karere ka Huye.

Bivugwa ko Musabyimana akekwaho iki cyaha kubera gukubita ibuye uwitwa Uwitije Bernardo w’imyaka 18 y’amavuko, akamukomeretsa mu mutwe bikomeye ndetse agakubitwa n’uwitwa Mukangendabanga Emeritha w’imyaka 44 y’amavuko na bwo akoresheje ibuye.

Uyu muyobozi w’umudugudu ukekwaho icyaha yazizaga abo baturage ko barenze ku mabwiriza bagakingura inzu zabo z’ubucuruzi, batamusabye uruhushya.

Mu gihe dosiye ya Musabyimana iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Simbi.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi giteganywa n’ingingo ya 21 y’Itegeko nimero 68/ 2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ubwinjiracyaha bwakozwe ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ugihamijwe ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ni mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, giteganywa n’Ingingo ya 11 y’Itegeko nimero 059/ 2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura Itegeko nimero 68/ 2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 RWF ariko itarenze ibihumbi 300 RWF.

RIB yibukije abaturage bose kugira ubworoherane no kwirinda kwikanyiza, itangaza ko nta hantu na hamwe amategeko ahana ateganya igihano cyo gukubita umuntu warenze ku mabwiriza aba yashyizweho n’ubuyobizi.

Ikomeza ivuga ko “Uwarenze ku mabwiriza hari uburyo ahanwa, ariko gukubita ntaho biteganyijwe.”

Dr Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yagize ati: “Biragayitse kubona hari umuyobozi wishora muri ibyo bikorwa. Ibikorwa nk’ibi byo gukubita ndetse hakiyongeraho no gukomeretsa, bihanwa n’amategeko. Nta muyobozi ukwiriye kujya mu bikorwa nk’ibi.”

RIB yatangaje ko uzakora ibyo byaha wese azashyikirizwa Ubutabera, ikangurira abayobozi batandukanye gucika ku muco wo kwihanira, aho kubikora bakajya babimenyesha inzego zibishinzwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!