Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Urujijo ku rupfu rw’umusore wapfuye akimara icupa rimwe ry’inzoga yategewe

Umusore wo mu Karere ka Musanze witwa Nahimana Eric yitabye Imana nyuma yo kumara icupa rimwe ry’inzoga y’urwagwa mugenzi we yari yamutegeye, ubwo bari mu kabari bishyira abari bahari mu rujijo.

Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba wo ku wa 17 Nyakanga 2024, bibera mu isantere ya Gakingo mu Mudugudu wa Kadahenda, ubwo Nahimana yari ahamagawe n’umuturanyi we ngo amusange mu kabari ngo amugurire inzoga.

Nahimana ubwo yahageraga, mugenzi we yamutegeye kumara icupa ry’urwagwa, akirimara, arataha ageze hafi y’iwabo yitura hasi, bamutabaye basanga yamaze kwitaba Imana.

Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, yemeje aya makuru agira ati: “Uwo muturanyi we yarimo anywera mu kabari amuhamagara amusaba kuhamusanga ngo amugurire inzoga yabaye akihagera aramutegera ngo anywe iyo nzoga yari mu icupa y’urwagwa, amubwira ko nayimara aba ari umugabo.”

“Ubwo rero na we ntiyazuyaje yahise ayinywa ayimaramo, ubwo yarimo ataha yageze hafi y’iwabo yikubita hasi. Abaturage bari hafi aho, bashaka amazi bamusukaho bagerageza kureba ko yazanzamuka kuko bacyekaga ko yagize intege nke zituruka ku kunywa inzoga, mu kumukoraho basanga yamaze gupfa.”

Akomeza agira ati: “Nta wakwemeza niba ari iyo nzoga yamwishe koko cyangwa hari ibindi bayongeyemo bikaba intandaro y’urupfu. Mu kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, RIB yahageze itwara uwo muntu wamusengereraga iyo nzoga cyane ari na we bagiranye intego.”

Mu Murenge wa Shingiro kuko nta ntoki zihari zengwamo inzoga y’urwagwa, inzoga nyinshi zinyobwa mu tubari twaho, bazirangura mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Vunga, bakazitunda mu majerekani bakoresheje imodoka n’amagare.

Biravugwa ko nta wundi muntu wari wanywereye muri ako kabari Nahimana yanywereyemo wagize ikibazo, ahubwo bamwe bakimenya ko Nahimana yapfuye, bahisemo gutoroka kugira ngo badashyirwa mu majwi bagakurikiranwa.

Gitifu Hanyurwabake Théoneste agira inama abaturage yo kwirinda amahiginwa y’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati: “Abaturage bakwiye kwitwararika bakirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, bitabira kunywa izujuje ubuziranenge kandi birinda kurenza urugero, byaba ngombwa bakaba banazireka. Ni byiza ko abantu bajya babanza gushishoza, bakirinda guha agaciro ababashora mu bikorwa nk’ibyo biba bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bikaba byanabambura ubuzima ku bwo kwizezwa ibihembo.”

Kugeza ku gicamunsi cyo ku wa Kane taliki 18 Nyakanga 2024, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma. Gusa abaturage benshi bari mu rujijo bibaza uko umuntu inywa icupa rimwe rikamwica.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!