Home AMAKURU Ibikorwa bya Joe Biden byakomwe mu nkokora no kuba yanduye COVID-19
AMAKURU

Ibikorwa bya Joe Biden byakomwe mu nkokora no kuba yanduye COVID-19

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) byatangaje ko ku wa 17 Nyakanga 2024, Perezida Joe Biden yapimwe bagasanga yaranduye COVID-19.

Perezida Joe Biden ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Las Vegas, aho yaniteguraga gutanga ijambo mu nama ngarukamwaka ya UnidosUS, yagaragaweho n’ibimenyetso bya Covid, bamupimye barayimusangana.

Umuganga uvura Biden yavuze ko yahawe dose ya mbere y’umuti wa Paxlovid, hanyuma akaba agiye gushyirwa mu kato mu rugo rwe muri Rehoboth Beach, Delaware nk’uko biteganywa n’ikigo cya Leta ya Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo.

Karine Jean Pierre, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri White House, yavuze ko ubutumwa bw’umuganga bwagaragaje ko “Perezida yagaragaje ibimenyetso byo guhumekera hejuru, birimo gusohoka kw’amazi yo mu mazuru kwa hato na hato, agakorora kadashira ndetse no kumva atameze neza muri rusange.”

Karine akomeza agira ati: “Yari ameze neza mu gihe cy’igikorwa cya mbere yakoze, ariko nyuma kuko yumvise atameze neza, byabaye ngombwa ko apimwa COVID-19, hanyuma ibisubizo bigaragaza ko afite iyo Virus.”

Iki cyorezo cyatumye Biden atitabira inama yari yatumiwemo ya UnidosUS, kuko agiye kumara iminsi irindwi ari mu rugo iwe yitabwaho n’abaganga.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!