Mu Karere Rusizi umugabo witwa Nzeyimana Callixte w’imyaka 48 y’amavuko, yapfuye urupfu rw’amayobera ubwo yerekezaga kubikuza amafaranga kuri SACCO.
Ibyo byabaye ahagana saa Cyenda zo kuri uyu wa Gatatu taliki 17 Nyakanga 2024, bibera mu Mudugudu wa Mugonero, Akagari ka Gahengeri, Umurenge wa Gitambi ho mu Karere ka Rusizi.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yari atwawe kuri moto ageze mu nzira asaba umumotari guhagarara maze ahita ashiramo umwuka.
Bivugwa ko kandi nyakwigendera yari afite ubumuga yatewe n’impanuka y’imodoka, gusa yari amaze iminsi yararwaye bigakekwa ko yarozwe.
Bwana James Manirarora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, yahamije ko uyu muturage yaguye mu nzira ajya kuri SACCO ya Gitambi kubikuza amafaranga ya ‘Saza Neza’.
Yagize ati: “Yari asanzwe afite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka yakoze mu myaka itandatu ishize yari arwariye mu rugo.”
Gitifu Manirarora yasabye abaturage kujya bivuza hakiri kare.
Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko ubwo bakoraga iyi nkuru hari hagitegerejwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi kugira ngo hapimwe umurambo, hafatwe icyemezo cyo kuwushyingura.