Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

FARDC vs M23: Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo yajemo amarozi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Butembo, urubyiruko rwaho ruri guhabwa imiti yo kwisiga kugira ngo rugire imbaraga zirufasha kunesha umutwe wa M23 ihanganye n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Urubyiruko ruri guhabwa iyi miti ni urwo mu bwoko bw’Abandanda, iyi miti yamaze guhabwa ababarirwa mu magana, kugira ngo babashe gukumira umutwe wa M23 ntushobore kwinjira mu Mujyi wa Butembo ndetse ntihagire ibindi bice wigarurira.

Amakuru avuga ko uru rubyiruko rwatangiye guhabwa iyi miti kuva ejo hashize ku wa Kabiri taliki 16 Nyakanga 2024.

Ibyo bibaye mu gihe umutwe wa M23 wamaze kwigarurira uduce twinshi two muri Teritwari ya Lubero, Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Ni mu gihe amakuru avuga ko ejo hashize, umutwe wa M23 wigaruriye undi Mujyi w’ingenzi wa Kirumbu, isantere y’ubucuruzi iherereye muri Teritwari ya Masisi.

Amakuru avuga ko kandi uyu mujyi wafashwe wiyongera ku yindi mijyi yafashwe irimo Bibwe n’indi yafashwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

Src: MCN

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!