Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Abagororwa 85 batorotse Gereza ya Manono

Ku Cyumweru taliki 14 Nyakanga 2024, abagororwa 85 batorotse gereza nkuru ya Manono iherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Tanganyika.

Umuyobozi w’agateganyo wa Teritwari ya Manono, Germain Mwamba, yatangaje ko abo bagororwa batorotse mu gihe cya saa mbiri n’iminota 5 z’ijoro.

Ati: “Dukurikije amakuru twakiriye, hari ikibazo cy’abantu 85 batorotse. Mu gihe cya saa mbiri n’iminota 5 z’ijoro nibwo bacitse.”

Germain Mwamba akomeza agira ati: “Aba bagororwa mu gutoroka bacukuye umwobo, basenya fondasiyo ya gereza ndetse n’iy’uruzitiro kugeza babonye inzira bifuzaga kunyuramo, maze bose barasohoka.”

Iri toroka rije rikurikiye iryabaye ku wa 26 Kamena 2025, aho abagororwa 20 barimo abasivile n’abasirikare batorotse muri iyi gereza ya Manono. Bivugwa ko aba bagororwa batorotse nta zindi nkurikizi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU