Umugabo wo mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru arakekwaho gutema umugore n’umwana we, nyuma agahita yiyahura.
Amakuru avuga ko umugabo witwa Ntakirutimana Wellars w’imyaka 49 y’amavuko bikekwa ko yatemye umugore n’umwana we, byamenyekana agahita yikingirana mu nzu wenyine.
Abaturage bahise batabara basanga uyu mugabo yikingiranye mu nzu, bamwe bihutira kujyana umugore n’umwana kwa muganga, abandi bakomeza gutegerereza hanze umugabo kugira ngo bamushyikirize inzego z’umutekano.
Hashize umwanya aba baturage bagitegereje uyu mugabo baraheba, niko gufata umwanzuro wo gusunika idirishya rigwa imbere babona amanitse mu mugozi yapfuye.
Umuhoza Josephine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, yatangaje ko ibyo uriya mugabo akekwaho yabitewe n’amahane yari asanzwe agira.
Yagize ati: “Yari asanganwe amahane kuko yakundaga gukomeretsa abantu, yanabifungiwe inshuro ebyiri zitandukanye.”
Umwana yatemwe ku kaboko aradodwa asubira iwabo, mu gihe umugore kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya CHUB i Huye.
Umurambo wa Wellars warashyinguwe, Ubuyobozi bwo muri kariya gace bwaboneyeho no gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane.
Src: Umuseke