Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

RIB yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Jomba akekwaho gukubita abashinzwe umutekano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba, mu Karere ka Nyabihu, Mugabekazi Donathile yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yatangaje ko Gitifu Mugabekazi yakoze iki cyaha ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2024.

Dr Murangira, yagize ati: “Nibyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba, Mugabekazi Donathile yafunzwe ku wa 10 Nyakanga 2024. Akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.”

Yakomeje avuga ko Mugabekazi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira, yemeza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Rwf ariko atarenze miliyoni 1 Rwf.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!