Sunday, November 10, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyabihu: Umubyeyi yageze mu cyumba cy’itora ahita afatwa n’igise

Umubyeyi witwa Odette Uwayisaba wo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa, yasabye gufashwa gutora nyuma yo kugera mu biro by’itora agafatwa n’igise.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, biteganyijwe ko ibyayavuyemo by’agateganyo bitangazwa uyu munsi saa yine z’ijoro.

Uwayisaba ni umwe mu baturage bari barahigiye kwitabira iki gikorwa cy’amatora kugira ngo agire uruhure mu kwihitiramo umuyobozi uzageza ku Rwanda iterambere bifuza.

Uyu munsi w’itora wageze Uwayisaba yagiye kubyarira ku Kigo Nderabuzima, atekereza ko abyara kare, hanyuma akabona kujya kuri site y’itora gutora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Kampire Georgette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, yatangaje ko ubwo Uwayisaba yabonaga kubyara bitinze, yagiye kuri site y’itora iri mu rwunge rw’amashuri rwa Akimitoni kugira ngo atore.

Gitifu yakomeje asobanura ko ubwo Uwayisaba yageraga mu cyumba cy’itora, ibise byamufashe, bikaba ngombwa ko asubizwa ku Kigo Nderabuzima kugira ngo abyare, aza kubyara mu ma saa tanu z’amanywa.

Ati: “Yaje kwa muganga kubyara, ahageze atinda kubyara kubera ko hafi y’aho icyo Kigo Nderabuzima kiri hari site y’itora, ageze kuri site y’itora rero, amaze kwinjira mu cyumba cy’itora, ahita asohoka, ageze kwa muganga ahita abyara.”

Yasobanuye ko kandi nyuma yo kubyara, Uwayisaba yasabye gufashwa kugotora, arafashwa. Ati: “Nyuma y’uko abyaye, yasabye ko bamufasha agatora, bamufashije yatoye, kandi yabyaye neza.”

Uyu mubyeyi nyuma yo kubyara aracyari ku Kigo Nderabuzima, aho ategereje ko igihe cyagenewe umubyeyi kigera kugira ngo abone gutaha.

Abantu 9.017.157 ni bo bari bemerewe gutora muri bo harimo abagore 53% n’abagabo 47%, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU