Home AMAKURU AMATANGAZO NEC yatangaje ibyo abatora bakwiye kwirinda mu gihe cy’amatora
AMATANGAZO

NEC yatangaje ibyo abatora bakwiye kwirinda mu gihe cy’amatora

Nk’uko bigenwa n’Itegeko Ngenga n° 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rihindura Itegeko Ngenga n° 001/2023.OL ryo ku wa 29/07/2019, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu gihe abantu batora hari ibyo babujijwe mu gihe bari kuri Site cyangwa se mu cyumba cy’itora.

Umuturage umaze gutora adafite akandi kazi kuri Site y’Itora asabwa guhita ahava, akaza kuhagaruka mu gihe cyo kubarura amajwi iyo abyifuza.

Komisiyo y’Amatora kandi yatangaje ko umukandida abujijwe kuba hafi y’ibiro by’itora keretse iyo aje gutora n’igihe cyo kubarura amajwi.

Mu gihe umuntu yinjiye mu bwihugiko, ntabwo byemewe ko afata amafoto cyangwa se ngo agaragaze uwo yatoye kuko gutora ari ibanga.

Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye amatora ya Perezida ndetse n’ay’abadepite kuri iki Cyumweru taliki 14 Nyakanga 2024, aho ejo ku wa Mbere taliki 15 Nyakanga, bazakurikirwa n’Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURUAMATANGAZO

RSSB: Itangazo rishya rigenewe abanyamuryango bose rimenyesha umushahara uzagenderwaho hakatwa pansiyo

ITANGAZO Hashingiwe ku Iteka rya Perezida N° 086/01 ryo ku wa 12/12/2024...

AMATANGAZO

Ingendo z’abanyeshuri – Hatanzwe umucyo

Mu gihe igihembwe cya mbere 2024-2025, kirimo kugera ku musozo, ikigo cy’igihugu...

AMAKURUAMATANGAZO

Impinduka kuri Pansiyo,itangazo rya RSSB rireba abanyamuryango bayo

RSSB yagiranye ibiganiro n’Urugaga rw’Abikorera ku bijyanye n’impinduka muri gahunda ya Pansiyo...

Don`t copy text!