Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

FBI yatangaje imyirondoro y’uwarashe Donald Trump

Nyuma y’uko ku wa 13 Nyakanga 2024, Donald Trump arashwe ku gutwi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, abashinzwe umutekano bagahita bamucyura, Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) rwashyize hanze imyirondoro y’umusore w’imyaka 20 y’amavuko wamurashe.

Bivugwa ko Trump indege yahise imujyana mu rugo rwe ruherereye ahari ikibuga cye cya Golf mu gace ka Bedminster muri Leta ya New Jersey, akaba ari naho yaraye.

FBI yatangaje ko uyu musore yarashe amasasu menshi ubwo yari ku gisenge hakurya n’aho Donald Trump yari yateranyirije abamushyigikiye. Hakomeretse bikabije abaturage babiri undi umwe arapfa.

Uru rwego rwatangaje ko uyu musore yitwa Thomas Matthew Crooks, akaba yariyandikishije kuri lisiti y’itora nk’umuyobozi w’ishyaka ry’aba- Repubicains mu gace ka Bethel Park kari muri Pennsylvania.

Uru rwego ruti “FBI yasanze Thomas Matthew Crooks w’imyaka 20 y’amavuko, wo muri Bethel Park, Pennsylvania, ari we wagerageje kwica Donald Trump wabaye Perezida wa Amerika, taliki 13 Nyakanga 2024, muri Bethel Park, Pennsylvania.”

Andi makuru agaragaza ko nubwo yiyandikishije mu ishyaka rya Trump, muri Mutarama 2021 yigeze gutanga umusanzu w’amadolari 15 mu ishyaka ry’aba- Democrates rya Perezida Joe Biden.

FBI yakomeje isobanura ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane andi makuru y’ingenzi, arimo imbunda yakoresheje n’uko yageze kuri iki gisenge, hafi y’aho Trump yari yateranyirije abaturage.

CNN yatangaje ko yagerageje kuvugana na Se w’uyu musore, Matthew Crooks, avuga ko na we atariyumvisha ibyabaye, kandi ko abanza kuvugana n’abashinzwe umutekano mbere yo kuvugisha itangazamakuru.

Iki gitero cyamaganywe bikomeye n’abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump, basaba ko uyu mukandida yakongererwa abamurinda, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe.

Byavugwa kandi ko mbere y’uko Donald Trump ajya muri Butler, abashinzwe kumwamamaza bari basabye ko yongererwa abashinzwe umutekano, ariko ubusabe bwe ntibwemerwa, gusa ibi FBI yabiteye utwatsi.

Perezida Joe Biden wateganyaga kumara icyumweru muri Leta ya Delaware akimara kumenya aya makuru, yahise asubira ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Washington D.C kugira ngo abone uko agezweho amakuru n’abashinzwe umutekano byoroshye.

Joe Biden kandi yamaganye iki gitero cyagabwe kuri Donald Trump, ashimira urwego rukora mu ibanga rwamutabaye, rukamucyura.

Ati: “Namenyeshejwe iraswa ryabereye mu nama ya Donald Trump muri Pennsylvania. Jil (Biden) nanjye twishimiye urwego rukora mu ibanga rwamurinze. Nta mwanya ubugizi bwa nabi nk’ubu bukwiye muri Amerika. Dukwiye kunga ubumwe nk’igihugu, tukarwamagana.”

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!